Kayonza: Haratabarizwa umukecuru umaze iminsi aba muri nyakatsi

Spread the love

Abaturage bo Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza baratabariza umukecuru witwa Zaninka Valeriya usigaye aba muri nyakatsi nyuma y’uko inzu yari atuyemo imuguyeho nyamara akaba yarirengagijwe n’inzego zitandukanye z’Ubuyobozi yiyambaje.

Nk’uko uyu mukecuru yabitangarije Flash TV ngo nyuma y’uko inzu yabagamo isenyutse yitabaje Ubuyobozi bw’Umudugudu ndetse n’Akagari ntibagira icyo bamufasha ngo habe no kumugeraho agasaba gufashwa kuva muri iyi nyakatsi yigondagondeye.

Ati: ‘’ Inzu yaraguye nitabaza Abayobozi reka data, nta mikoro mfite kandi Abayobozi bahari banga kumfasha, banga no kuza kureba ahantu ndara kandi bose bahari ,nkayoberwa ikintu nacumuye kuri Nkamba kandi Abayobozi bahari na Gitifu ahari bose nta Muyobozi n’umwe wageze aha, ntabwo mbeshya rwose n’abaturage barahari.’’

Ashingiye ko mu minsi mike haraba hatangiye igihe cy’imvura agaragaza impungenge zo kuzamunyagirira muri iyi nyakatsi cyangwa se ikazasanga hari abayimutwikiyemo kubera ko igizwe n’ibyatsi byumye.

Uku kwirengagizwa n’Ubuyobozi kwa mukecuru Zaninka kunemezwa na Mutwarasibo Mutarambirwa Boniface uvuga ko nyuma y’uko iyi nzu yabagamo isenyutse yamutangiye Raporo imusabira ubufasha ariko kugeza ubu hakaba ntakirakorwa.

Ati:  ‘’Inzu yaramugwanye imaze kumugwana ndahamagara, mpamagara Mudugudu ambwira ko nta kindi kintu bamukorera, njya ku Kagari musabira umuganda Akagari kanyemerera ko bazamukorera umuganda ariko uwo muganaa ntabwo bigeze bawumukorera.’’

Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu mukecuru bemera kumuha umuganda ariko ko Ubuyobozi aribwo bukwiye gufata iya mbere bukawutegura hanyuma nabo bakawitabira hagatangira ibikorwa byo kumwubakira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko kubufatanye n’Ubuyobozi mu nzego z’ibanze bagiye gukurikirana iki kibazo cy’uyu mukecuru kugira ngo hamenyekane ukuri kwacyo hanyuma afashwe kubona icumbi.

Ati: ‘’Turabikurikirana n’Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagari kugira ngo uyu muturage afashwe ariko hari n’igihe umuntu ashobora kubikora gutyo ari ugushaka kugaragariza itangazamakuru ko nta bufasha yahawe kuko nibura icyo kibazo narakimenye cyangwa se n’ubundi Buyobozi simpamya ko Ubuyobozi bwabona umuntu ari ahantu nkaho ngo bumureke, turabikurikirana tumenye ukuri kwabyo.’’

Nyuma y’uko iyi nzu y’uyu mukecuru isenyutse ngo yasigaranye amabati atanu yonyine mu byari biyubatse akaba asaba ubufasha bw’Ubuyobozi kuko nta yandi mikoro afite yatuma abasha kwiyubakira indi nzu yo kubamo.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *