“Ntabwo abantu baganirira ku nzoga gusa;” Duhumurizanye iwacu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Umuryango utari uwa Leta Duhumurizanye Iwacu Rwanda bwatangaje ko bwatashye urugo rugiye gufasha by’umwihariko abagabo kumenya ko atari ngombwa ko ibiganiro byose byubaka byajya bihuza abarimo gusoma agatama gusa ahubwo ko hari n’ibindi bashobora kuganiriraho kandi bakungurana ibitekerezo.
Ibi byagarutsweho kuru uyu wa 21 Mata 2024 nyuma y’ibiganiro ku kubaka umuryango uhamye byateguwe n’uyu muryango byitabirwa n’abavugabutumwa mu matorero atandukanye ndetse n’abashakanye biganjemo abaturiye uru rugo n’abagenerwabikorwa ba Duhumurizanye Iwacu Rwanda.

Asobanura iby’uru rugo Umuhuzabikorwa w’Umuryango Duhumurizanye Iwacu Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Kagame Kaberuka Alain yagaragaje ko muri serivisi 4 ruzajya rutanga harimo no gutoza umuco w’uko abantu bataganirira ku nzoga gusa.
Ati: “Serivisi ya nyuma tuzagira aha ngaha ni ugutoza abantu ko abantu bataganirira ku nzoga gusa, twunge mu rya Leta noneho Perezida wa Repubulika yavuze ko n’ako gake abantu twanywaga tukareke, turyungemo, abantu bashobora kuganirira ku cyayi bashobora kuganirira ku ikawa ni ibintu byera mu Rwanda tubiteze imbere, abantu babiganirireho. Tuzaba dufite n’imikino itandukanye isaba ubwenge nk’igisoro abantu babiganirireho.’’
Yongeraho ko mu bikorwa by’uru rugo bise urw’ ”Amahoro n’icyizere” harimo no gufasha abantu kwiherera, gufasha abagiye ku rushinga no gufasha ingo zisanzwe gukomera ndetse n’uruhongore ruzajya rufasha abana bari mu birukuko kwitoza kuba mu muryango bakora imirimo yo mu rugo.

Ku ruhande rwa bamwe mu bagenerwabikorwa ba Duhumurizanye Iwacu Rwanda bavuga ko iki gikorwa cyitezweho kuzatanga umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango uhamye binyuze mu kwibutsa buri umwe mu bawugize inshingano zabo n’uko bakwiye kwitwara mu kuzubahiriza nta guhutazanya.
Kampire Agnes, Umubyeyi w’abana 3 yagize ati: “Amakimbirane yo mu muryango akenshi aterwa no kutamenya, imiryango idashobotse imwe n’imwe umugabo cyangwa umugore aba yarakuriyemo yahura na mugenzi we akaba yamunaniza. Ibibazo tubona mu ngo zimwe na zimwe hari n’ubwo biba bishingiye ku businzi bw’umwe mu bashakanye kuburyo ubona abashije kuzireka cyangwa kuzigabanya byatuma urugo rubaho neza amakimbirane agashira.’’
Agaragaza ko mu gihe abagize umuryango baba babonye umwanya wo kwikebuka bakareba aho ibibazo bituruka haba ari ku nzoga bakazireka byatuma umuryango ubana mu mutuzo ndetse ukarera neza abana byityo nabo bakazavamo ababyeyi beza bazubaka ingo zihamye mu gihe kiri imbere.

Umuryango utari uwa Leta Duhumurizanye Iwacu Rwanda watangiye muri 2012; Uretse gahunda z’isanamitima uyu muryango waniyemeje gutanga umusanzu mu kubaka umuryango muzima utegura ahazaza heza h’Igihugu hazaba hubakiye ku muryango uteye imbere ndetse utekanye.


Hagenimana Placide, Kivu24.rw
