Gatsibo: Amezi abaye 3 batagira amazi kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bamaze igihe kigera ku mezi arenga atatu batabona amazi meza kubera ikibazo cy’umuyoboro wayabagezagaho wangijwe n’abiyita Imparata bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Aba baturage bagaragaza ko kubona amazi meza yo gukoresha bigoye kubera umurongo muremure uba uri aho bayakura hakiyongeraho urugendo rurerure bakora bigatuma hari abahitamo kwiyambaza ay’ibishanga.
Ati : ‘’Tuba tuvoma amazi mabi mu bishanga atemba, nta mazi meza dufite, ubu ni ukuvuga ngo n’abana kujya kuvoma bibasaba urugendo rurerure bikabavuna cyane, imiyoboro yarangiritse cyane ntahantu tubona tuvoma hafi.’’
Umuturanyi we yungamo ati: ‘’Ni ukuvuga ngo ubu ngubu tujya kuvoma mu Mirenge itandukanye, ikintu kibabaje rero ni uko n’abaturage baturuka hirya no hino baje kuhashakira amazi kuburyo hari n’abajyayo bagatahiraho batayabonye.’’
Aba baturage bongeraho ko iki kibazo bagitewe n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko biyise imparata bangije uyu muyoboro wa Rwandabarasa ufite uburebure bwa 106 Km wayabagezagaho hakiyongeraho ikibazo cya mubazi bakoreshaga zagize ikibazo cyo kutabara nk’uko bikwiye bagasaba Ubuyobozi kubafasha kongera kubona amazi meza hafi.

Ku kibazo cy’amavomo 19 afite ikibazo cya mubazi zidakora neza, Habaninshuti Robert uhagarariye Company ya Yateke itanga amazi muri aka gace avuga ko izi mubazi zasuzumwe bikagaragara ko zitujuje ubuziranenge ariko ko mu gihe cy’amezi abiri bizaba byamaze gukemurwa.
Yagize ati: ‘’Nka Yateke twabonye ko hari mubazi zishobora kuba zitujuje ubuziranenge numva bitari burenze amezi abiri kugira ngo ibintu byongere bisubire mu murongo abaturage bose bakabona amazi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iki kibazo giterwa n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’akaciro butemewe n’amategeko batema imiyoboro isanzwe igeza amazi ku baturage ariko ko barimo gukorana n’ibigo bitanga amazi muri aka gace kugira ngo yongere isubizwemo.
Ati: ‘’ Ariko mu by’ukuri byose bigakomoka ku miyoboro y’amazi itemwa mu gihe cy’abantu barimo bacukura amabuye mu buryo butemewe, iyo ari mu buryo bwemewe turabanza tukaberaka aho iyo miyoboro inyura hakabaho gukora inyigo, iyo bikozwe nabi rero byangiza ibikorwa remezo.Turimo dukorana n’ibyo bigo byombi n’abatanga amazi kugira ngo ayo matiyo yongere asubizwemo.’’
Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa amavomo 691 Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko 55 ariyo atagikora ariko ko yose agomba gusanwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 mu gihe Akarere kageze kuri 78% mu kwegereza abaturage amazi meza.
Kivu24.rw
