‘’Ni umukozi ukorana umurava mu kazi ke, ahora ashishikaye.’’ Ibivugwa kuri Minisitiri Dr Gasore w’ibikorwaremezo

Spread the love

Abaziranye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, bamuvuga nk’umuntu ucisha make kandi w’umuhanga cyane.

Uyu mugabo w’imyaka 40 wubatse ndetse akagira abana batatu yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda ku wa 12 Nzeri 2023  nka Minisitiri w’Ibikorwaremezo Mushya, asimbuye Dr Nsabimana Ernest wari kuri uwo mwanya .

Avuka mu muryango w’abana batandatu. Se yari umuganga ariko yari afite inzu ikora ibirimo radio, televiziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Dr Gasore yakuriye hafi aho bituma akura akunda ibijyanye n’ikoranabuhanga. Mu bwana bwe, umubyeyi we yatangiye kumuha ibitabo bitandukanye birimo n’ibigaruka ku Bugenge, bituma akura akunda iri somo.

Yasoje amashuri abanza ayoboye abanyeshuri bagize amanota menshi mu Karere, aba uwa gatatu mu gihugu hose.

Amashuri ye, Dr Gasore yayize mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Yize muri Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora [GSFAK] no muri Saint Joseph Nyamasheke.

Muri kaminuza, Dr Gasore yakurikiye ibijyanye n’Ubugenge [Physics] mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, UNR, aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Ubugenge mu 2008.

Nyuma muri UNR yahakoze nk’umwarimu wunganira abandi, ni ho yavuye ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr Gasore yabonye buruse ya Leta, ajya kwiga muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi, Massachusetts Institute of Technology (MIT) yo muri Amerika, aho yakurikiye amasomo ya Siyansi mu by’Uruvange rw’Imyuka ku Isi (Atmospheric Sciences).

Kuva icyo gihe, umutima we yawerekeje ku bijyanye na siyansi yiga ku mihindagurikire y’ibihe kuko akunda gukoresha “ubumenyi yahawe mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.’’

Dr Gasore Jimmy yabonye PhD ye mu Ishami rya MIT ryitwa “Department of Earth, Atmospheric and Planetary Sciences” mu 2017.

Icyo gihe yakoreye ubushakashatsi ku kureba ibipimo by’ingano y’imyuka yoherezwa mu kirere mu Ihembe rya Afurika n’uburyo bwakoreshwa mu guhangana nabyo.

Ni umuhanga utuje cyane

Abaziranye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, bamuvuga nk’umuntu ucisha make kandi w’umuhanga cyane.

Umwe mu bamuzi neza yabwiye IGIHE ati “Ni umuntu utuje cyane, w’umuhanga kandi witonda cyane. Ni umukozi ukorana umurava mu kazi ke, ahora ashishikaye.’’

Minisitiri Dr Gasore Jimmy afite inararibonye mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho “coding”.

Indi ntiti mu by’ibidukikije muri Guverinoma!

Dr Gasore Jimmy yiyongereye ku bandi bayobozi bakuru muri Guverinoma bize amasomo afitanye isano no kubungabunga ibidukikije.

Barimo Dr. Ugirashebuja Emmanuel usanzwe ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh ndetse ni Inzobere mu bijyanye n’Amategeko agenga Ibidukikije.

Aba biyongeraho Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Igenamigambi. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Gothenburg.

Mu bushakashatsi yakoze asoza muri Gothenburg University muri Nzeri 2013, yibanze ku gusesengura imiterere y’amazi akenewe mu Rwanda no gutera inkunga imishinga bifitanye isano.

Abantu bize amasomo afitanye isano no kubungabunga ikirere no kugenzura imyuka ishobora kugihumanya, bari mu bahanzwe amaso by’umwihariko ku Rwanda ruri mu bihugu byashyize imbaraga muri uru rwego.

Dr Gasore Jimmy yabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga amasomo ya ‘Atmospheric Sciences’. Yanabaye Umushakashatsi Mukuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi ku by’Imihindagurikire y’Ibihe.

Kuva mu 2013, Gasore yagize uruhare mu ishyirwaho rya ‘Rwanda Climate Observatory’, sitasiyo igenzura ibigize umwuka bifitanye isano n’ihindagurika ry’ibihe, kwandura k’umwuka no kwangirika kw’akayunguruzo ka Ozone.

Rwanda Climate Observatory ni nk’ishami ry’urwego rugenzura imyuka yo mu kirere ku rwego rw’Isi (Advanced Global Atmospheric Gases Experiment: AGAGE) hakoreshejwe ibipimo n’ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru rikaba ari ryo ryonyine ribarizwa muri Afurika.

Dr Gasore ubwo yashakaga Impamyabushobozi y’Ikirenga, yakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’imyuka ihumanya mu Karere yibanze ku bugenzuzi bwakorewe kuri iyi sitasiyo.

Ubushakashatsi bwe bwegukanye Igihembo cyiswe “Rossby Awards” gitangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kuko bwahize ubundi muri MIT.

Dr Gasore yayoboye umushinga wo kugenzura ubuziranenge bw’umwuka mu Rwanda ugamije gushyiraho ibikoresho byifashishwa mu kugenzura ingano y’ibiwanduza hagamijwe gutanga inama ku cyakorwa.

Umushinga wo gupima ubuziranenge bw’umwuka abantu bahumeka no guhangana n’ibishobora kuwangiza washowemo miliyoni zirenga 927 Frw, uhuriyemo Minisiteri y’Ibidukikije n’iy’Uburezi, aho zifatanya mu gukwirakwiza ibikoresho bipima ubuziranenge bw’umwuka uhumekwa, cyane cyane ahahurira abantu benshi, ibinyabiziga no mu duce twiganjemo inganda.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *