Ibitaro bya Muhima byananiwe kwisobanura ku busumbane bw’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi yahawe abakozi
Ibitaro bya Muhima byananiwe gusobanurira Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo n’Imari bya Leta, PAC ubusumbane bukabije bwagaragajwe n’ubugenzuzi mu gutanga amafaranga agenerwa umukozi wa Leta uri mu kazi ahari uwahawe ibihumbi 34Frw ku mukozi umwe mu gihe hari abandi bahawe ibihumbi 4Frw.

Ubusanzwe itegeko rigena ko umukozi wagiye mu butumwa bw’akazi mu ntera irengeje ibilometero 30 ndetse akaba aramarayo igihe kirengeje amasaha atanu, ahabwa amafaranga yifashishwa azwi nka ‘Mission’.
Ubugenzuzi bwagaragaje ko hari miliyoni 2Frw Ibitaro bya Muhima byishyuye abakozi babyo mu bihe bitandukanye hagati ya 2021 na 2022, aho babaga bagiye mu butumwa bw’akazi hafi ugereranyije n’aho itegeko riteganya.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Dr Mugisha Steven n’abo bafatanya kuyobora ibi bitaro, baherekejwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo n’Imari bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023.
Bisobanuraga ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta arimo ajyanye no kutubahiriza amategeko mu mikoreshereze y’imari ya Leta n’ibindi.
Dr Mugisha yasobanuye ko ayo mafaranga yatanzwe n’abaterankunga, bityo aribo bagena ayo mafaranga y’umukozi uba wagiye gukorera hanze y’ibiro kugira ngo ayo mafaranga yifashijwe mu korohereza abakozi bagiye mu butumwa.
Ati “Abakozi bagiye muri ubwo butumwa tubagenera ibyo kurya bya Saa Sita nk’uko n’umushinga uba warabivuze kuko wenda ari ukorohereza abakozi bagiye muri ubwo butumwa. Ubugiyemo amarayo umunsi wose n’ubwo hano mu Mujyi wa Kigali ibilometero 30 bitagera ariko aba yiriwe akora ako kazi hirya no hino mu bigo nderabuzima.”
Umugenzuzi w’imari ya Leta yagaragaje ko abakozi bagiye bahabwa amafaranga atandukanye aho umukozi umwe yahawe ibihumbi 24Frw, undi ahabwa ibihumbi 30Frw mu gihe hari n’uwahawe ibihumbi 102Frw.
Dr Mugisha ati “Ni ukuvuga ko ni urugero uw’amafaranga ibihumbi 30Frw aba yaragiyeyo inshuro esheshatu, kuko umunsi umwe tumuha ibihumbi 5Frw.”
Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens yahise amubaza icyashingiweho kuko iyo mibare avuze idahura.
Ati “Ubanza ku Muhima mutanga ibyo kurya bya Saa Sita mugendeye kuri ‘Rank’ [ipeti]. Iyi ni misiyo, ubu se aba mwahaye 4800Frw, abashoferi ba leta tuzi neza ko bahabwa 4800Frw, ayo ni amafaranga yo kugura ibya Saa Sita.”
“Hanyuma uyu yahawe ibihumbi 36Frw, undi ahabwa ibihumbi 24Frw, ubu se uyu yahawe ayo mafaranga ni ukugabanya kangahe?”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Dr Mugisha Steven yahise amusobanurira ko hari abakozi bahabwa menshi bitewe n’icyiciro cy’amashuri bafite.
Depite Uwimanimpaye Jean d’Arc yavuze ko ibivugwa n’uyu muyobozi w’ibitaro bitumvikana kubera ko impamvu Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabibonyemo ikibazo ari uko cyari gihari koko.
Ati “Ese ni mwe mwenyine mugira iyi mishinga? None se Nyarugenge cyangwa ibindi bitaro ntibabifite, ni inkunga yihariye iri muri Muhima gusa?”
Dr Mugisha Steven yahise avuga ko nabo bamaze kubona ko Umugenzuzi w’Imari ya Leta abibonyemo ikibazo bahise bandikira Minisiteri y’Ubuzima nubwo itarasubiza.
Ati “Igihari natwe twabonye iki kibazo tugisha inama Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo baduhe umurongo ngenderwaho ntabwo turasubizwa ariko wenda ubutaha turimo kubikemura. Twarabandikiye ntabwo turasubizwa ariko tuzajya kubareba baduhe umurongo ariko ndizera ko ubutaka iki kibazo kitazagaruka.”
Muri ibi bitaro bya Muhima hagaragaye ibindi bibazo birimo ibishingiye ku mitangire ya serivisi mbi n’ibindi.
