Huye: Inkongi yibasiye inzu yahitanye 2 mu bana 3 bari bayifungiranywemo
Abana batatu bo mu Karere ka Huye basizwe bafungiranye mu nzu maze yibasirwa n’inkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi biko babiri muri bo bahasiga ubuzima mu gihe undi ari kwitabwaho n’abaganga.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rango B mu Murenge wa Tumba mu nzu yari icumbitsemo Uwitwa Minani Jean Bosco washakanye na Nayituriki Euphrasie.
Iyi nzu yahiriyemo abana barimo Amashimwe Gule Kevin w’imyaka 5 y’amavuko akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya kaminuza ya Butare mu gihe Sandra Uwase Mugisha w’imyaka 3 y’amavuko yapfanye na Keilla Imanishimwe Teta w’umwaka umwe.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye yatangaje ko abo bana basizwe mu nzu bonyine bakingiranye iyi nkongi ikayibasangamo.
Yagize ati: “Abo bana bari mu nzu bonyine bakingiranye aho iyo nzu hanagaraga insinga kuburyo bikekwa ko baba barakinishije Pulize (prise) bituma habaho circuit niko guhira muri iyo nzu”.
Abatuye hariya bavuga ko batabaye banyuze mu idirishya bitewe nuko byagaragaraga ko umwotsi wari mwinshi wavaga mu nzu.
Ibikoresho byose byo mu nzu kandi byarahiye.

Bikekwa ko icyatumye biriya byago biba ababyeyi babo basize bakingiraniye aba bana mu nzu bajya gushakisha ubuzima abana bacokoza umuriro muri prise ,hafashwe n’inkongi babura uko basohoka.
Polisi isaba ababyeyi kuba amaso bakirinda gusiga abana mu nzu ya bonyine kimwe no kubakingirana ndetse bakareba ko insinga z’umuriro w’amashyanyarazi zitagaragara ku buryo byateza impanuka.
Kivu24.rw
