Hitezwe iki mu rya ijambo rya Perezida Tshisekedi ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York?

Spread the love

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo azageza ijambo kuri bagenzi be n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azagaruka ku bibazo bitandukanye byugarije igihugu cye.

Ku Cyumweru, tariki 17 Nzeri 2023, ni bwo Tshisekedi yageze i New York, kimwe na bagenzi be benshi bitabiriye iyi Nteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibyo uyu Mukuru w’Igihugu azageza kuri bagenzi be ntibyigeze bigirwa ibanga kuko Umuyobozi wungirije ushinzwe Itangazamakuru mu biro bya Perezida wa RDC, Giscard Kusema, yabwiye RTNC ko azagaruka ku kibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Ati “Ku bijyanye n’umutekano muri RDC, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi, azagaragariza Umuryango Mpuzamahanga uruhare rwawo mu gushakira ibibazo birambye mu Burasirazuba.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu Karere bagaragaza ko Tshisekedi ashobora kongera kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda arugaragaza nk’intandaro y’ibi bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Ibi babishingira ahanini ku kuba mbere y’uko Tshisekedi yerekeza i New York Guverinoma ya Congo yarashyize hanze inyandiko yise ‘White Paper’ ikubiyemo icengezamatwara ryo kugaragaza ko akaga kari muri iki gihugu katewe n’u Rwanda.

Ku wa Kane, tariki 14 Nzeri 2023, ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kumurika iyi nyandiko, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yumvikanye avuga ko iyi nyandiko igaragaza “akaga ikiremwamuntu cyahuye na ko n’ibimaze kwangirika kubera ubushotoranyi bw’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko “hari ibimenyetso simusiga by’ibikorwa by’ibyaha bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda na M23 bashyigikiye mu Burasirazuba bwa Congo.”

Yavuze ko bimwe muri ibi bimenyetso ari abarenga miliyoni 2,3 bamaze kuva mu byabo, amashuri yasenywe n’ibindi ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo byahagaze muri Pariki ya Virunga.

Ati “Muri Rutshuru amashuri 247 yarasenywe ndetse aratwikwa mu gihe andi 61 yafashwe bugwate. Muri Masisi dufite amashuri abanza 244 atagikorerwamo ndetse n’ayisumbuye 113. Dufite amashuri 51 akoreshwa n’abavuye mu byabo, wagerageza guhuza aya mashuri yose ari mu duce twafashwe ugasanga ari 318.”

Si ubwa mbere Perezida Tshisekedi Tshilombo yaba yifashishije Inteko Rusange ya Loni mu kugaragaza ko ibibazo igihugu cye kirimo byatewe n’u Rwanda kuko yabikoze no mu 2022.

Mu mbwirwaruhame y’iminota hafi 40, Tshisekedi yikomye u Rwanda, avuga ko ari rwo ntandaro y’ibibazo byose by’umutekano igihugu cye kimazemo igihe.

Ati “Bamwe mu baturanyi bacu batwitura gufasha imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’igihugu. Ni byo turi kubona kuri ubu ku kibazo cy’u Rwanda, aho birengangije amategeko mpuzamahanga, bongeye muri Werurwe uyu mwaka gutera RDC.”

Hashingiwe kuri izi mvugo za Tshisekedi ntawe ukwiriye gutungurwa mu gihe yakongera kuzamukana u Rwanda no kuri iyi nshuro, nyamara yirengagije uruhare rukomeye ubuyobozi bwe rufite mu kaga kagwiririye Abanye-Congo bo mu Burasirazuba, karimo n’amahano ingabo zimurinda ziherutse gukora ubwo zarasaga ku basivile hagapfa abarenga 50.

Ashobora guhwika amahanga ku matora

Uretse ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijambo Tshisekedi azageza ku bitabiriye iyi Nteko Rusange ya Loni azagaruka no ku bijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza mu 2023.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba aya matora azaba cyangwa atazaba ndetse muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Patrick Muyaya, yarushijeho gushyira benshi mu rujijo kuri iyi ngingo.

Yavuze ko kubera ibi bibazo byose byatewe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda na M23, byatumye “bidashoboka ko abantu bose bari mu bice byagizweho ingaruka bashyirwa kuri lisite y’itora.”

Ati “Ibi bibazo byatumye kandi bidashoboka ko twongera kuri lisiti z’itora abantu bari mu bice byagizweho ingaruka, ibintu bizagira ingaruka ku matora rusange.”

Ibimenyetso bitari ibya none, bigaragaza umugambi mugari wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo gushakira urwitwazo aho rutari mu gusubika amatora y’Umukuru w’Igihugu, kugeza n’aho impamvu zigeretswe ku Rwanda mu gihe ibitekerezo byo kuyasubika byatangiye mbere y’intambara ya M23.

RDC yatangiye kuvuga ingingo yo gusubika amatora hakiri kare, igitangaje ni uko muri icyo gihe cyose, nta na rimwe yigeze igaragaza icyo iri gukora mu gukuraho inzitizi zatuma ataba.

Ni gihamya cy’uburyo icyari kigambiriwe ari ugutegura abantu mu mitwe, ku buryo Tshisekedi naguma ku butegetsi bazaba bumva iyo mpamvu mpimbano.

Guhera muri Nzeri 2021 na mbere y’uko M23 isubukura imirwano, hari ibitekerezo byo kuvugurura itegeko rigenga amatora, ku buryo Perezida wa Repubulika yajya atorwa mu byiciro bibiri mu gihe uri imbere atagize amajwi ari hejuru ya 50%.

Icyo gihe Depite André Claudel Lubaya wigeze kuba Minisitiri, yari yavuze ko mu gihe byagera ku wa 15 Nzeri 2021 ibisabwa byose bitarakorwa, hari amahirwe menshi ko amatora y’Umukuru w’Igihugu atazaba.

Yavugaga ko imyiteguro itarakorwa neza, bityo ko bidashoboka ko amatora yazaba nta nkomyi.

Bigeze muri Gashyantare 2022, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Kadima Denis, akijya mu nshingano yavuze ko hari impamvu zishobora gutuma amatora yigizwa inyuma.

Kadima yagaragaje impamvu eshatu zishobora gutuma amatora asubikwa, avugamo ko hari ibice by’igihugu biri mu bihe bidasanzwe amikoro ndetse n’umwuka wa politiki utari mwiza. Icyo gihe, ikibazo cya M23 n’umubano n’u Rwanda ntibyari impamvu.

Congo yatangiye kuvuga ingingo yo gusubika amatora hakiri kare, igitangaje ni uko muri icyo gihe cyose, nta na rimwe yigeze igaragaza icyo iri gukora mu gukuraho inzitizi zatuma ataba.

Ni gihamya cy’uburyo icyari kigambiriwe ari ugutegura abantu mu mitwe, ku buryo Tshisekedi naguma ku butegetsi bazaba bumva iyo mpamvu mpimbano.

Guhera muri Nzeri 2021 na mbere y’uko M23 isubukura imirwano, hari ibitekerezo byo kuvugurura itegeko rigenga amatora, ku buryo Perezida wa Repubulika yajya atorwa mu byiciro bibiri mu gihe uri imbere atagize amajwi ari hejuru ya 50%.

Icyo gihe Depite André Claudel Lubaya wigeze kuba Minisitiri, yari yavuze ko mu gihe byagera ku wa 15 Nzeri 2021 ibisabwa byose bitarakorwa, hari amahirwe menshi ko amatora y’Umukuru w’Igihugu atazaba.

Yavugaga ko imyiteguro itarakorwa neza, bityo ko bidashoboka ko amatora yazaba nta nkomyi.

Bigeze muri Gashyantare 2022, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Kadima Denis, akijya mu nshingano yavuze ko hari impamvu zishobora gutuma amatora yigizwa inyuma.

Kadima yagaragaje impamvu eshatu zishobora gutuma amatora asubikwa, avugamo ko hari ibice by’igihugu biri mu bihe bidasanzwe, amikoro ndetse n’umwuka wa politiki utari mwiza. Icyo gihe, ikibazo cya M23 n’umubano n’u Rwanda ntibyari impamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *