Rubavu: Abaturiye umupaka ntibatewe ubwoba n’intambara iri kubera muri DRC

Spread the love

Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo mu Murenge wa Bugeshi bavuga ko badatewe ubwoba n’intambara ikomeje kubiyogoza mu Gihugu cy’abaturanyi bakagaragaza ko kubera icyizere bafitiye ingabo z’u Rwanda bakomeje ibikorwa byabo by’iterambere.

Aba baturage babigarutseho nyuma y’uko mu gice cy’uburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu ndetse n’ibiturika biremereye rutuka mu mirwano ihanganishije ingabo z’iki Gihugu n’abo bafatanije ndetse n’umutwe wa M23.

Niyogisubizo Eric ati: ‘’Uko tubyumva twumva amasasu nyine barasa, hano ntabibazo dufite, ntabwoba dufite kuko turarinzwe hano hari ingabo zihagije ziturinze. Twebwe turateka tukarya tukaryama bugacya tukajya mu kazi nk’ibisanzwe. Tumeze neza, umutekano turawufite, ibirayi birahari n’umusheku ndetse n’amata.’’

Sarura Marie Gorette yungamo ati: ‘’Urusaku turwumva hakurya nyine muri Congo ariko twebwe ntabwo biduhungabanya, birasakuza ariko twebwe ntabwo tuba turi kumwe nabyo, duturiye umupaka ariko ingabo ziraturinze ntakibazo dufite. Twebwe muri Rubavu nta kibazo dufite dufite umutekano uhagije turarya tukaryama nta kibazo dufite ku masasu yo muri Congo.’’

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yemeza ko Akarere gatekanye ndetse ko nta mpungenge abagatuye bafite ku bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akemeza ko ahubwo icyo bashyize imbere ari iterambere rirambye.

Ati: ‘’Akarere kacu ka rubavu karatekanye karagendwa nk’uko bisanzwe, urabona mu mihanda abantu baragenda nk’uko bisanzwe turagana mu mpera z’umwaka abagasura bari kuza ku bwinshi. Abifuza kuza gusohokera mu Karere kacu ni karibu ndetse n’Abashoramari turabibutsa ko amahirwe y’ishoramari agihari, ntabwo bakwiye guterwa impungenge n’ibivugwa hakurya.’’

Asaba abaturage gukomeza gukora imirimo yabo itandukanye ibafashwa kwiteza imbere akanamara impungenge abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga bifuza gusura Akarere muri izi mpera z’umwaka ko kakiri nyabagendwa ndetse nta n’ikizahungabanya umtekano wabo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gusaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuvana Ingabo zabyo ku mupaka uhuza ibihugu byombi zigaragaza ko hari icyoba cy’uko ibi Bihugu bishobora kwesurana nyuma y’igihe birebana ay’ingwe kubera intambara ikomeje kubica mu Burasirazuba bwa DRC ishinza u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *