Gisagara: Haranengwa ikimenyane gikabije mu gutoranya abafashwa kuvana mu bukene
Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara bavuga ko bajya bandikwa muri gahunda zitandukanye zo kubafasha kuva mu bukene ariko bikarangira bumvise ko ubufasha bari bagenewe bwahawe abifite.
Aba baturage babwiye RADIO TV10 ko kugeza ubu bataramenya ibigenderwa muri gahunda zo gufasha abatishoboye ngo kuko baheruka bandikwa ku ntonde zitandukanye bikarangirira aho bakemeza ko hakoreshwa ikimenyane mu kubutanga.

Umwe yagize ati: “ Duheruka batwandika mu bazafashwa, nyuma abafashwa ntibabe ari ba bandi bari ku rutonde, tukabona hariho abakire. Ubwo se si ikimenyane? Nkanjye mfite imyaka 72 kandi ndanarwaye indwara zitandukanye, ariko nta bufasha ndabona.”
Aba baturage bavuga ko nk’iyo babajije icyatumye badahabwa ubwo bufasha nyamara baranditswe ku ntonde zitabarika babaha ibisobanuro bumva bitumvikana birimo gusimbukwa n’imashini n’ibindi babona bihishe uburiganya.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko abatarabona ubu bufasha baba bataragerwaho agahakana ibyo kuba hafashwa abafite ubushobozi binyuranye n’ababa batoranijwe mu Midugudu.
Ati :“Ukenye siwe utoranya abandi bakene, Ibyo gushyirwa ku rutonde, ntabwo abashyizweho bose si ko bahita babona ubufasha, bigendana n’ubushobozi, bigendana n’igihe, hari n’ibishobora gufata umwaka.’’
Aba baturage bavuga ko ubusanzwe urutonde rw’aba bagomba gufasha buri mwaka rukorerwa mu Mudugudu ariko nyuma bakabona abahawe ubufasha batandukanye n’ no kubona buhawe abaturanyi babo bifite mu gihe bwari bugenewe abatishoboye.
