Rusizi: Ndagijimana wari Visi Meya w’ubukungu ndetse n’abandi Bajyanama 3 beguye

Spread the love

Abajyanama bane barimo na Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi beguye. Ubwegure bwabo bwemerejwe n’inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye ku wa 02 Werurwe 2024.

Ndagijimana yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite

Uretse Ndagijimana Louis Munyemanzi abandi beguye ni Kwizera Jovan Fidèle wari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, na Mukarugwiza Josephine wari Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza, na Jean Damascène Habiyakare.

Aba bajyanama bose banditse bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Iyi nama ibaye mu gihe muri aka karere hamaze iminsi umwuka utari mwiza hagati ya njyanama na Nyobozi.

Inkuru irambuye mu kanya…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *