Ni iki gikubiye mu butumwa Perezida Kagame yoherereje Perezida mushya wa Senegal?

Spread the love

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yashyikirije Perezida mushya wa Senegal Bassirou Diomaye Faye ubutumwa bwihariye bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ni ubutumwa yamugejejeho ubwo yamwakiraga mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Senegal nyuma yo kurahirira kuyobora iki gihugu ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024.

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Diomaye akimara gutsinda amatora, ashimira abaturage batoye mu mahoro ndetse anagaragaza ko yiteguyegukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda na Senegal.

Perezida Diomaye yarahiriye kuyobora iki gihugu ntuma y’insinzi yishimiwe na benshi ku Isi kubera uyu mugabo wanditse amateka yo kuba ayoboye iki gihugu akiri muto ndetse akaba yari anamaze ibyumweru bike gusa avuye muri gereza.

Muri uwo muhango wabereye ahitwa Diamniadio mu nkengero z’Umutwa Mukuru Dakar, Diomaye yagize ati: “Imbere y’Imana n’Igihugu cya Senegal, ndahiriye kuzuza inshinganio zo mu biro bya Perezida wa Reoubulika ya Senegal.”

Yashimangiye kandi ko atazatezzuka ku kurinda iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika n’andi mategeko, gusigasira ubusugire n’ubwigenge bwa Senegal mu rugendo rwo guharanira ubumwe bw’Afurika.

Biteganyijwe ko ihererekanyabubasha hagati ye na Perezida Macky Sall ucyuye igihe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *