DRC: Amafaranga yari kugura intwaro Brig Gen Ngoy yayiguriyemo inzu i Pretoria

Spread the love

Brigadier Général Ngoy Timothée Makwamba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Afurika y’Epfo, akurikiranweho kunyereza miliyoni 2,6 z’amadorali (miliyari 3,3 Frw) zari zaragenewe kugura intwaro.

Imitungo Brig Gen Ngoy (iburyo) yaguze muri aya mafaranga yafatiriwe ndetse na Konti ze zombi

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Guverinoma ya Afurika y’Epfo (SA News), Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Lumka Mahanjana yasobanuye ko Brig Gen Ngoy yari yarahawe inshingano yo kugurira RDC intwaro mu ruganda rwa Denel rwo muri iki gihugu.

Mahanjana yagize ati “Ambasade ya RDC yishyuye Denel miliyoni 49,6 z’ama-rand, gusa ntabwo Denel yashoboye gutanga izi ntwaro, ni bwo yateguye uko yasubiza ambasade aya mafaranga.”

Mu Ukuboza 2022, guverinoma ya RDC yaje kwambura Brig Gen Ngoy ububasha bwo kugura izi ntwaro, ariko abirengaho, ajya gusaba Denel ya mafaranga nk’uhagarariye igihugu cye.

Uyu musirikare yasabye Denel gushyira amafaranga kuri konte ya banki ya sosiyete y’abanyamategeko yitwa ‘Johan van Heerden Attorneys’, ibikora nk’uko yabisabwe muri Mata 2023.

Uyu mushinjacyaha yabisobanuye ati “Brig Gen Ngoy yahaye Denel konti ya banki ya Johan van Heerden Attorneys, isubiza miliyoni 49,6 z’ama-rand tariki ya 13 Mata 2023.”

Icyakurikiyeho ni uko aya mafaranga yavuye kuri konti y’iyi sosiyete, yoherezwa kuri ebyiri za Brig Gen Ngoy, tariki ya 2 Mata 2024 bigaragara ko yayaguzemo imitungo irimo inzu muri Pretoria.

Urukiko Rukuru rwa Pretoria, hashingiwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha, rwategetse ko iyi mitungo ndetse na konti ebyiri za banki za Brig Gen Ngoy bifatirwa.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iyi mitungo izashyirwa muri cyamunara, hanyuma amafaranga azavamo azasubizwe guverinoma ya RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *