Zelensky yasabye ibihano bikarishye nyuma y’igitero cy’u Burusiya cyahitanye abantu 31 i Kyiv
Perezida w’u Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye ko hafatwa ibihano mpuzamahanga bikarishye kurushaho ku Burusiya, nyuma y’igitero gikomeye cyahitanye nibura abantu 31 mu murwa mukuru Kyiv.

Zelensky yavuze ko abana batanu, umuto muri bo afite imyaka ibiri gusa, ari bo baguye muri icyo gitero cyabaye ku wa Kane, kikomeretsa abandi 159, barimo abana 16.
Yagize ati: “Nubwo Kremlin yahakana ko ibihano ntacyo bitanga, bifite akamaro kandi bigomba gukazwa kurushaho.”
Nyuma y’icyo gitero, Kyiv yagennye umunsi w’icyunamo. Igitero cyasenye inzu yo guturamo, gisenya ibice by’ishuri, ivuriro, ishuri ry’incuke ndetse na kaminuza.
Igisirikare cy’u Ukraine cyatangaje ko u Burusiya bwatangiye icyo gitero bukoresheje drones zisaga 300 n’ibisasu bya misile umunani bya cruise. Ni kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi cyane muri Kyiv kuva Putin yatangira intambara yo kwigarurira Ukraine mu kwezi kwa Kabiri 2022.
Amerika irimo gutekereza ibihano bishya
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaganye bikomeye ibyo u Burusiya buri gukora muri Ukraine, anavuga ko hashobora gufatwa ibihano bishya kuri Moscow.
Yagize ati: “Ibyo u Burusiya burimo gukora ni ibiteye isoni. Ni ibintu biteye iseseme.”
Trump mu kwezi kwa Nyakanga yari yavuze ko Putin afite iminsi 50 ngo arangize intambara, bitaba ibyo ibihano bikomeye ku byoherezwa mu mahanga birimo petroleum bizamufatirwa.

Ku wa Mbere, Trump yongeye kuvuga ko u Burusiya bufite “iminsi 10 cyangwa 12” ngo burangize intambara, ndetse igihe ntarengwa gishya cyashyizwe ku ya 8 Kanama.
Amasezerano y’amahoro arasabwa
Umudiplomate mukuru wa Amerika, John Kelley, yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku wa Kane ko u Burusiya n’u Ukraine bagomba kugirana amasezerano y’agahenge n’amahoro arambye.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo hagerwe ku masezerano.”
Ku wa Gatanu, abayobozi ba Ukraine bavuze ko bakiriye ibimenyetso byiza biva muri Amerika ku bijyanye n’ibihano bishya birimo guhana ubucuruzi bwa peteroli y’u Burusiya, n’isoko ryo mu buryo bwa kabiri (secondary markets).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Ukraine, Andrii Sybiha, yavuze ko Trump yihanganye kandi yagize ubugwaneza, ariko ko igihe kigeze ngo Moscou ishyirwaho igitutu cya nyuma.
Ubudage bwiyemeje gutanga ubufasha
Ubudage bwatangaje ku wa Gatanu ko buzohereza ubundi buryo bwo kwirinda ibitero by’indege bwakozwe na Amerika bwitwa Patriot, kugira ngo bifashe Ukraine kwirinda ibitero nk’ibyo.
Zelensky yavuze ko mu kwezi kwa Nyakanga gusa, u Burusiya bwamaze gutera:
- Ibisasu 5,100 byo mu bwoko bwa “glide bombs”
- Drones 3,800 za Shahed
- Misile 260, zirimo 128 za ballistic
Yashoje agira ati: “Buri munsi ni ingenzi. Ibi birashobora guhagarikwa gusa binyuze mu bufatanye bwa Amerika, Uburayi, n’abandi bafatanyabikorwa ku rwego mpuzamahanga.”
