Rubavu: Kwegerezwa serivisi z’ubutabera byabafashije gusobanukirwa amategeko abarengera

Spread the love
Abitabiriye imurikabikorwa bishimiye gusobanurirwa amategeko abarengera batari bazi

Abaturage mu Karere ka Rubavu bavuga ko kwegerezwa servisi z’ubutabera byatumye babona umwanya wo kuganira byimbitse n’abanyamategeko bityo bakabasha gusobanukirwa amategeko abarengera yashingirwaho hakemurwa ibibazo byabo.

Aba baturage babitangarije mu imurikabikorwa ry’imiryango itari iya Leta itanga servisi z’ubutabera kubufatanye na Minisiteri y’ubutabera ndetse na’ Rwanda NGOs Forum” ryabaye kuva ku wa 29-30 Ukwakira 2021 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero.

Muri iki gikorwa Abaturage bafite ibibazo birimo n’ibyagiye binanirana bahawe umwanya wo kuganira n’abanyamategeko b’imiryango igera ku ikenda yari yitabiriye iri murikabikorwa bakagirwa inama uko byakemuka hakurikijwe amategeko ndetse aho bishoboka ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere bigahita bikemurwa.

Abaturage babonye urubuga rwo kugeza ibibazo byabo ku banyamategeko b’imiryango yari yitabiriye iri murikabikorwa

RUKUNDO Innocent avuga ko n’ubwo yari amaranye ikibazo igihe ndetse hari n’aho yagiye akigeza Atari asobanukiwe neza amategeko yakabaye yishingikirizaho mu kukibaza akemeza ko ubusobanuro yahawe yizeye ko buzamufasha kigakemuka vuba.

Yagize ati: ‘’Harubwo turengana cyane kubera kutagira ubumenyi ku mategeko, njyewe nabibonye uyu munsi kuko hari na bagenzi banjye twabiganiriye tugasanga ahubwo ari twebwe twagiye twirenga kandi tukabyemera.’’

Asaba ko hashyirwaho uburyo buhoraho bwo kujya basobanurira abaturage amategeko kugira ngo no mu miryango ndetse n’inteko z’abaturage bajye bayifashisha mu gukemura ibibazo bitandukanye biba Bihari ngo kuko hari ubwo abaturage barengana ndetse nabo bakabyemera.

Mbarushimana Patrick,Umukozi w’Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA yemezako ibibazo bakiriye byinshi byibanze ku macyimbirane yubutaka izungura ni bibazo bijyanye ni byiciro byubudehe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu RUHAMYAMBUGA Olivier yashimiye umusanzu w’iyi miryango

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu RUHAMYAMBUGA Olivier yashimiye iyi miryango yatekereje kuzana iri murikabikorwa mu Karere ka Rubavu akagaragaza ko rirafasha Akarere ayoboye mu gukemura ibibazo abaturage bafite hunganirwa gahunda zitandukanye bisanzwe bikemurirwamo.

Yakomeje agira ati:’’Turashimira Minisiteri y’Ubutabera n’Abafatanyabikorwa  bayo kuko batwegereje ubutabera hafi. Ubusanzwe twashyize imbaraga cyane mu gucyemura ibibazo by’abaturage ariko kuri ubu ntabwo byose biracyemuka ari nayo mpamvu iyi miryango yaje kunganira Akarere kugira ngo serivisi z’ubutabera zigere ku baturage.

Ashimira Abaturage bitabiriye iki gikorwa akemeza ko ari uko bacyishimiye kuko ari umusanzu w’ingenzi iyi muryango ihaye Akarere uje kunganira Inteko z’abaturage ndetse na Abunzi aho utaracyemurirwa ikibazo yerekwa inzira yanyuramo cyangwa se izindi nzego zamufasha kugicyemura.

Intumwa ya Minisiteri y’ubutabera NABAHIRE Anastase yashimye umusanzu w’iyi miryango mu kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera

Intumwa ya Minisiteri y’ubutabera NABAHIRE Anastase yashimye ubufatanye hagati y’Ubuyobozi n’imiryango itari iya Leta by’umwihariko ikorana na Minisiteri y’Ubutabera kuko kugeza ubu hari byinshi bimaze gukorwa ndetse byatumye hongerwa imbaraga mu kwegera abaturage no kubafasha mu gusesengura ibibazo baba bafite.

Yakomeje agira ati:’’Mubyo iyi miryango iba yariyemeje gufatanya na Leta harimo gukora ubuvugizi no gufasha abaturage kubona servisi z’ubutabera ariko no kubasobanurira amategeko abarengera kandi ubu nibyo turimo kuko uretse n’ufite ikibazo cye cyihariye n’ufite amatsiko ku mategeko runaka yegera aba banayamategeko bari hano bakamufasha.’’

Nawe yemeza ko hari ubwo umuturage arengana kubera kutamenya itegeko ryagombye ku murengera ariko akagaragaza ko hari gahunda zitandukanye zirimo ibiganiro ndetse n’imurikabikorwa nk’iri byatangijwe mu rwego rwo gufasha abaturage kugira ubumenyi ku mategeko.

Iri murikabikorwa ryateguwe ku bufatanye  n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta itanga services z’ubutabera ryasojwe hakiriwe ibibazo 247 aho 39 muri byo byakemutse ku bufatanye n’abanyamategeko baturutse muri iyi miryango naho 164 byoherejwe mu zindi nzego zibifitiye ububasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *