Rubavu: Umurenge wa Mudende waciye agahigo ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100% bwa mbere mu Karere.

Spread the love
Ubuyobozi bw’Akarere bushyikiriza Umurenge wa Mudende igikombe ndetse n’icyemezo cy’ishimwe kubera kurangiza kwishyura MUSA 100%

Umurenge wa Mudende washimiwe kuba kuva ubwisungane mu kwivuza bwatangizwa mu Gihugu guhera muri 2005 ari wo ubaye uwa mbere mu Karere ubashije gusoza umwaka waresheje uyu muhigo 100% mu gihe Akarere ka Rubavu kureza ubu kari ku gipimo cya 94,1%

Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2022-2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashimiye Umurenge wa Mundende kuba waragaragaje ko bishoboka ko abaturage bose bashobora kugira ubwishingizi mu kwivuza aho ari wo ubaye uwa mbere mu kwitabira ubu bwishingizi 100% mu Karere kuva bwatangira busaba ko n’indi Mirenge iwigiraho bityo uyu mwaka utangiye Akarere kakazawesa 100% kose.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ka Rubavu bari baje kwigira ku ibanga Mudende yakoresheje

Nyuma yo gushyikirizwa igikombe ndetse n’icyemezo cy’ishimwe abaturage n’Abayobozi mu nzego zitandukanye muri uyu Murenge wa Mudende bagaragaje ibanga bakoresheje ryafasha n’indi Mirenge kuzamura ubwitabire bw’abaturage muri ubu bwishingizi.

Ku ruhande rw’Abayobozi, Mukasine Gloriose, Umujyanama mu Kagari Kamirindi yishimira iyi ntambwe bateye akagaragaza ko ibanga bakoresheje kugira ngo babashe kwesa uyu muhigo 100% bityo baze mu Mirenge itanu ya mbere mu Gihugu ari uko nk’Abayobozi babanje gutanga urugero mu kwihutira kwishyura hanyuma bakaba aribyo bashingiraho ubukangurambaga mu baturage bayoboye.

Ati: ‘’Dutewe ishema no guhiga indi Mirenge mu Karere no mu Gihugu cyose. Ntabwo twabaye aba mbere kubera ko ibintu bimeze neza iwacu kuruta ahandi kuko natwe twahuye n’inzitizi nko mu buhinzi bwacu, twahuye n’ibiza imyaka yacu irarengerwa ariko kubera ko tuzi neza akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza ntabwo byatubujije gukora ibishoboka byose ariko tukabugira.

Yibutsa ko ubuzima bwiza aribwo musingi w’ubukire ko ntawakwitabira umurimo arwaye agasaba buri wese kwihutira kwishyura kugira ngo mu gihe ahuye n’uburwayi ajye yihutira kwivuza nta ngorane zo gushaka amafaranga menshi yo kwitwaza.

Igikombe cyashyikirijwe Umurenge wa Mudende.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildaphonse yashimiye Umurenge wa Mudende kuba waragaragaje ko gukora ibintu byuzuye bishoboka ahari ubushake bityo ukaba waraje mu Mirenge 5 yonyine mu Gihugu yamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100% akibutsa indi Mirenge ko ubwo hatangijwe undi mwaka hongerwamo imbaraga kare kugira ngo Akarere muri rusange kazabashe kuza ku isonga.

Yagize ati: ‘’Twaje gushimira abaturage b’Umurenge wa Mudende kubera ko mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza babaye Indashyikirwa, twaje ariko nanone kubigiraho kugira ngo ibanga bakoresheje ribere natwe twese urugero rwiza rw’uko natwe tugiye kubigenza muri uyu mwaka wundi dutangirije aha.’’

Yibutsa Imirenge isigaye y’Akarere ka Rubavu ko kwesa Imihigo bishobo igihe Abayobozi batayihererenye ahubwo bakayishyikiraza ba nyirayo aribo baturage bagafatanya nabo kuyishyira mu bikorwa ntawe usigaye.

Icyemezo cy’ishimwe cyashyikirijwe Umurenge wa Mudende

Mu mwaka wa 2021-2022 abaturage bose bagomba kwishyura mu Karere ka Rubavu ni 399,704 kugeza ubu abamaze kwishyura ni 376,314 bangana na 94,1% barimo abaturage bose b’Umurenge wa Mudende bangana 28,143 bishyuye amafaranga y’u Rwanda angana na 84,429,000 byanatumye uyu Murenge ari umwe mu Mirenge itanu mu Gihugu yamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku baturage bose(100%).

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Mudende igikombe begukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *