Rutsiro: Abaturiye Stade ya Mukebera baratabaza kubera umwanda uyivuzamo ubuhuha

Spread the love
Stade ya Rutsiro iravugwamo umwanda ukabije kubera kutagira ubwiherero bwifashishwa n’abayigana

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati mu Kagari ka Bumba baturiye Stade ya Mukebera bavuga ko batewe impungenge n’umwanda ukabije bakomeje guterwa no kuba iyi Stade itagira ubwiherero bituma abayigana bifashisha ibice biyikikije haba mu kwituma ibyoroshye ngo ndetse n’ibikomeye.

Nk’uko aba baturage babitangarije Kivu24.rw ngo mu gihe hari igikorwa cyabereye kuri iki kibuga ngo usanga hirya no hino mu mirima, inyuma ndetse n’imbere y’amazu batuyemo hanyanyagiye imyanda igakurura amasazi ku buryo ngo bafite impungenge ko hatagize igikorwa mu maguro mashya ngo iki kibuga gihabwe ubwiherero buboneye kandi buhagije bazaterwa n’icyorezo gikomeye giturutse ku mwanda.

Ubwiherero bwubatswe kuri Stade ya Rutsiro bugaragaramo umwanda ukabije bituma abagana iyi Stade bifashisha ibice biyituriye(Photo:Ndungutse)

Umwe mu Bayobozi muri uyu Mudugudu utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:’’Ubwiherero bwari buhari barabwubatse bwubakwa ku buryo bwa kijyambere buba ubw’Abayobozi gusa nta muntu uciriritse ubujyamo. Iyo inama yabaye cyangwa hari n’imikino yabaye kuri iki kibuga usanga ababyitabiriye badusaba ubwiherero, iyo basanze udahari usanga bifashisha ibihuru bidukikije aha ngaha. Uko bituma ku gasozi amasazi niko akomeza guturura mu ngo zacu ndetse no ku masahani tuba twanitse ku dutara.’’

Yongeraho ko mu gihe haba hatagize igikorwa mgo iki kibazo gikemurwe isaha n’isaha bazahura n’icyorezo kimwe mu biterwa n’umwanda ukabije agasaba ko hubakwa imisarane rusange ndetse hakanashyirwa amatara kuri iki gikorwa remezo yemeza ko cyahejejwe mu icuraburindi kikaba kitagira umuriro n’amazi.

Aho kwihagarika naho harangiritse ndetse hanagaragara umwanda ku buryo ntawakwifuza kuhakoresha(Photo:Ndungutse)

Ibi kandi bishimangirwa n’umwe mu baturage baturiye iki kibuga nawe utarifuje ko amazina ye atangazwa ngo kubera ko batahwemye kugaragaza iki kibazo nyamara Ubuyobozi ntibukiteho ngo nyamara buhora bubigisha ko isuku ari isoko y’ubuzima.

Yagize ati:’’Abaje mu mikino cyangwa inama aha ngaha iyo basanze udahari ngo ubatize ubwiherero baraza bakituma imbere y’inzu, inyuma yayo, ku rubaraza, mu gikari, mu bishyimbo n’ahandi. Iyo tubivuze baradusubiza ngo natwe nta bwiherero tugira nyamara nariyemeje kubushyira mu nzu kubera ko bari barandembeje bahora bayangiza. Icyo dusaba ni uko baza bakubaka ubwiherero buzajya bukoreshwa n’abaza kuri iyi sitade yabo bakahashyira n’abakozi bo kubukorera isuku.’’

Ibice bitandukanye bya Stade bigaragaza kwangirika ku buryo bidasanwe mu mashya ibikorwa byazatwara akayabo(Photo: Ndungutse)

Yongeraho ko iki kibazo bakigaragarije Ubuyobozi aho kugikemura ngo bubake ubwiherero kuri iki kibuga bukababwira ngo bazafate abo babateza umwanda mu gihe bikorwa n’urubyiruko rufite imbaraga batabasha kwegera ngo kuko iyo umubonye ahita asimbuka akisubirira mu kibuga.

Kimwe na bagenzi be basaba ko iki kibazo cyashyirwa mu byihutirwa gukemurwa ngo kuko igihe icyo aricyo cyose uyu mwanda wazabakururira icyorezo gikomeye kubera kurangaranwa kandi hatabuze ubushobozi.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere, Mayor Murekatete Triphose avuga ko iki kibazo basanzwe bakizi ndetse kiri no mu bizakemurwa muri iyi ngengo y’imari n’ubwo atagaragaza neza igihe bizaba byamariye gukemurwa.

Yagize ati: ‘’Ni ukuvuga ngo ni ikibazo twari dusanzwe tuzi ariko twanateganije uburyo bwo kugikemura, twashatse ingengo y’imari muri uyu mwaka yarabonetse yo gukora ubwo bwiherero ndumva amazeserano y’umuntu uzahakora muri One Stop Center barikuyategura ku buryo bizakorwa vuba.’’

Yongeraho ko ibikorwa bitandukanye biba bigomba guteganywa mu ngengo y’imari ndetse iyo gukemura iki kibazo ikaba yaramaze kuboneka hamwe na rwiyemezamirimo uzabikora akizeza abaturage ko atari amagambo ahubwo iki kibazo gikemurwa vuba.

Stade ya Rutsiro yatashywe tariki ya 14/09/2014 nyuma yo gutwara asaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Mu mwaka ushize wa 2021 Stade ya Rutsiro yari ku rutonde rw’ibibuga byagombaga gusanwa ndetse bikaba byanashyirwaho ubwatsi bw’ubukorano (Tapis synthètique) cyangwa bifite ubwatsi bugezweho mu mushinga wa FERWAFA wagombaga gutwara hafi miliyari 2 z’amafaranga y’U Rwanda gusa kugeza ubu ntakigeze kiyikorwaho ndetse bimwe mu bikorwa byari bihari birimo n’ubu bwiherero buvugwa byarangiritse bikomeye.

Iyi stade yuzuye ifite ubushobozi bwo kwakira nibura abantu ibihumbi 3 bicaye neza

Stade ya Rutsiro yatashywe tariki ya 14/09/2014 n’uwari Minisitiri wa siporo n’umuco Habineza Joseph nyuma y’uko imirimo yo kuyitunganya yari yaratwaye asaga Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda aho yari ifite ubushobozi bwo kwakira nibura abantu 3000 bicaye neza.

Author: NDUNGUTSE Abdoul Karim

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *