Rutsiro: Ikigonderabuzima cya Kayove cyibukijwe gukomeza kurushaho kunoza Serivisi

Spread the love
Ikigo Nderabuzima cya Kayove cyasabwe kurushaho kunoza serivisi zihabwa abakigana

Abakozi bo mu Kigo Nderabuzima cya Kayove bongeye kwibutswa kurushaho kunoza serivisi zitandukanye baha abagana iki kigo nderabuzima ndetse no gukomeza gutanga umusanzu ufatika mu kuzamura imyumvire y’abaturage ku kwirinda indwara, kwitabira ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwivuza kare.

Ibi byagarutsweho mu nama ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi n’Abakozi b’iki Kigo Nderabuzima igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2022 ndetse kuganira ku biteganijwe mu mwaka wa 2023.

Umuyobozi ushinzwe abakozi mu Bitaro by’Akarere bya Murunda Nkundineza Appolinaire ashima iyi nama igamije gufasha Ubuyobozi n’Abakozi kumenya aho bagize imbara nkeya kugira ngo ibtaragenze neza mu mwaka ushize bikosorwe mu mwaka ukurikiyeho agasaba by’umwihariko kongera imbaraga mu kunoza serivisi zitandukanye iki Kigo giha abakigana.

Yagize ati:’’Inama nk’izi zigamije kwisuzuma ziba ari ingenzi cyane kuko zituma mubasha kwireba mu ndorerwamo mukamenya ibyo mwakoze neza ndetse n’ibyo mutatunganije mu gihe gishize bityo mugashyira imbaraga mu kurushaho gukora neza. N’ubwo rero dushima uko muhagaze kugeza ubu mu gutanga serivisi nziza mukwiye kurushaho gushyiramo imbaraga mu kurushaho kuzinoza.’’

Akomeza ashima ubufatanye bukomeza kuranga abakozi bo muri iki Kigo Nderabuzima mu kwita ku barwayi agasaba gukomeza kubwimakaza mu kazi kabo ka buri munsi baharanira kubera urugero rwiza n’ibindi Bigo Nderabuzima.

Umuyobozi w’Ikigo Nderbuzima cya Kayove Dr Iyakaremye Venat yemeza ko ubufatanye aribwo buzatuma bakomeza kuza ku isonga

Umuyobozi uyobora Ikigo Nderbuzima cya Kayove Dr Iyakaremye Venat ashimira Abakozi n’abafatanyabikorwa bacyo umusanzu bakomeje gutanga mu kurushaho kunoza serivisi nziza kuri iki Kigo nawe asaba gukomeza ubufatanye.

Yagize ati: ‘’Ndashimira ubufatanye bukomeje kuranga abakozi ndetse n’abafatanyabikorwa bacu. Ni byiza ariko nanone ko twibukiranya ko gutanga serivisi nziza ku batugana ari inshingano zacu ndetse ari n’uburenganzira bw’abatugana.

Yongeraho ko mu gihe ubu bufatanye buzaba bukomeje ntawe uzigera abahiga muri Serivise nziza ngo abakure ku mwanya wa mbere bicayeho kugeza ubu mu Bigo Nderabuzima byose byo mu Karere n’ubwo hakiri ikibazo cy’abakozi bake ugereranije n’abateganijwe.

Mu isuzuma ry’Ibigo Nderabuzima riheruka gukorwa mu Karere ka Rutsiro,Ikigo Nderabuzima cya Kayove cyaje ku mwanya wa mbere n’amanota 99.8%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *