Rubavu: Abakora kwa Muganga ntibumva uburyo Covid-19 barwanije ibabuza kuzamurwa mu ntera
Abakora kwa muganga mu Karere ka Rubavu basabye Minisitiri w’ubuzima kuzamurwa mu ntera nk’uko biteganywa n’amategeko hatitawe ku gihe cya Covid-19 bashingiye ku kuba aribo bafashe iya mbere mu kuyirwanya ndetse bakanaba batarigeze bahagarika akazi ahubwo akaba ari nabwo bakoze cyane mu buryo bugoye.
Ibi babisabye Minisitiri w’Ubuzima mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Rubavu agasura Ibitaro bya Gisenyi aho yagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere,ubw’Ibitaro ndetse n’abakozi babikoreramo bari kumwe n’Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho.
Abakozi bakora mu Bigo by’ubuvuzi bavuga ko ingingo yo kutazamura mu ntera abakozi ba Leta kubera ko mu gihe cya Covid-19 batakoraga itabareba ngo kuko aribwo bakoze cyane ndetse bakanavunika kubera ingendo ndende bakoraga n’amaguru kubera ko ibinyabiziga bitwara abantu bitari byemerewe gukora kandi bagomba kujya kwita ku barwayi no mu bindi bikorwa bigamije gukangurira abarwayi kwirinda icyorezo cya covid-19.
Ntakirutima Uzziel,Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Karambo mu Murenge wa Kanama yagize ati:‘’Nyakubahwa Minisitiri twagira ngo mudufashe ikibazo cyo kutazamurwa mu ntera nacyo gikemurwe.Twatunguwe no kumva ko nta mukozi wa Leta uzazamurwa mu ntera kubera ko mu gihe cya Covid-19 akazi katakozwe nk’uko byari bisanzwe. Ibi nk’abakora kwa muganga dusanga twebwe bidakwiye kutubuza kuzamurwa mu ntera kubera ko mu gihe cya covid-19 tutigeze duhagarika akazi ahubwo twarushijeho kuvunika cyane.’’
Asaba kandi ko kuzamura abakozi bo kwa muganga mu ntera byanajyana no kujya babaha agahimbazamushyi kabo buri kwezi kabone n’ubwo kajya kaba ari gake kuko aribwo kabasha kugira icyo kabamarira mu mibereho yabo ya buri munsi aho kugategereza nyuma y’igihembwe.
Ibi abihuza na bagenzi be bavuga ko mu gihe cya Covid-19 bavunitse bikabije aho basabwaga gukora ingendo ndende n’amaguru bava mu ngo zabo bagana ku kazi ndetse no mu gihe cyo gutaha kuko muri kiriya gihe nta binyabiziga bitwara abagenzi byari byemerewe gukora bagasaba ko ubu bwitange bwatekerezwaho.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin ashima uruhare rw’abakora mu Bigo by’ubuvuzi mu guhangana na Covid-19 akizeza ko nka Minisiteri bazakomeza gukora ubuvugizi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi hakarebwa niba haboneka ubushobozi bityo abakwiye kuzamurwa mu ntera bakazamurwa.
Yagize ati: ‘’Mbere na mbere reka nanjye nshime umurava n’ubwitange byaranze abakora mu Bigo by’ubuvuzi mu gihe Igihugu cyacu cyari gihanganye n’icyorezo cya Covid-19 kuko ari byo byatumye tubasha kugitsinda. Ikibazo cyo kuzamurwa mu ntera nk’abantu mutigeze muhagarika akazi cyo reka tubizeze kuzakomeza kugikorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo harebwe ahazaturuka ubushobozi.’’
Uretse kandi kuzamura abakozi bagejeje igihe mu ntera,Minisitiri w’ubuzima yizeza abakora mu Bigo by’ubuvuzi muri rusange impinduka mu mibereho yabo ashingiye kuri gahunda nyinshi zirimo izo kubafasha kongera ubumenyi ndetse no kubafasha kubona ibyo bakenera mu kwita ku miryango yabo.
Nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda cyakomye mu nkokora ibikorwa bitandukanye by’iterambere aho benshi mu bakozi bagiye bamara igihe kitari gito mu ngo zabo batabasha kujya ku kazi kubera ingamba zitandukanye zagiye zifatwa zirimo na Guma mu rugo.
