Brésil: Hari kubakwa Igishushanyo gishya cya Yezu kizaba gisumba igisanzwe kizwi cyo muri Rio de Janeiro
Muri Brésil hari kubakwa igishushanyo gishya cya Yezu, mu mujyi wa Encantado mu Majyepfo y’iki gihugu kizaba gifite metero 43 z’uburere, gisumba kure icyari gisanzwe kizwi cyane cyitwa ‘Kristu Umucunguzi’ kiri mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri icyo gihugu.

Uzaba ugihagazemo hejuru mu gituza cyacyo azajya aba yitegeye umujyi wose
Iki gishushanyo cyahawe izina rya ‘Kristu Umurinzi’, BBC ivuga ko kizaba kibaye icya gatatu cya Yezu Kristu kirekire ku Isi.
Kugeza ubu umutwe n’amaboko byacyo byamaze gushyirwaho, aho kuva ku kiganza kimwe ujya ku kindi harimo metero 36. Ba mukerarugendo bazajya bakinjiramo bahagarare mu gituza cyacyo kiri muri metero 40, maze babashe kubona umujyi wose wa Encantado.
Kubaka igishushanyo cya ‘Kristu Umurinzi’ ni igitekerezo cyavuye ku munyapolitiki wo mu Mujyi wa Encantado, Adroaldo Conzatti, wapfuye muri Werurwe uyu mwaka yishwe na Covid-19.
Cyatangiye kubakwa mu 2019, byitezwe ko kizarangira mu mpera z’uyu mwaka gitwaye amafaranga angana n’ibihumbi 350$ hafi miliyoni 348 Frw, nk’uko bitangazwa n’itsinda riri kubaka iki gishushanyo ryitwa ‘Inshuti za Kristu’ (Association of the Friends of Christ).
Amafaranga yo kucyubaka ava mu nkunga iri tsinda rihabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa se sosiyete zitandukanye.
Kugeza ubu igishushanyo cya Yezu kirekire ku isi kiba muri Indonesia mu kirwa cya Sulawesi, kitwa ‘Jesus Buntu Burake’ gifite metero z’ubujyejuru 52.55. Icya kabiri cyitwa ‘Kristu Umwami’ giherereye muri Pologne mu Mujyi wa Swiebodzin gifite metero 52.5.
Icya gatatu kizaba iki kiri kubakwa kizaba gisumba icyari kizwi cya ‘Kristu Umucunguzi’ giherereye i Rio de Janeiro gifite metero 38.
Igishushanyo kirekire ku Isi mu bijyanye n’imyizerere ni icya Buddha giherereye mu Bushinwa gifite metero 128 z’uburebure cyubatswe mu 2008.
