Rubavu: ‘’Iyi nzu bampaye ni umutamenwa ndabarahiye’’; Haramurimana amaze guhabwa inzu.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Mirenge itandukanye batari bafite amacumbi ndetse n’abari bafite amazu bagereranya na Nyakatsi bubakiwe muri uyu mwaka bavuga ko amazu bubakiwe ari imitamenwa bagereranije n’ayo babagamo.

Ibi babigarutseho ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabashyikirizga aya mazu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Butaka,ibikoresho by’ibanze birimo ibiryamirwa ndetse n’inkunga y’ibiribwa mu rwego rwo kubafasha guhindurira rimwe ubuzima butaboneye bari babayemo.
Haramurimana Jean Paul yagize ati: ‘’Turashimra Leta y’Ubumwe kuko yadutuje heza, twari dusanzwe dutuye mu nzu z’imbaho zimeze nka nyakatsi kuburyo imbeho yatwicaga none twahawe inzu nziza z’imitamenwa zubakishije sima ahantu hose, nibwo bwa mbere tugiye kuzibamo,tuzazifata neza kandi tunazigirire isuku.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki gikorwa cyo gutuza abadafite amacumbi ndtse n’abafite atameze neza ari ngaruka mwaka aho bubakirwa hagendewe ku bushobozi buba buhari ndetse hakanaherwa ku bababaye kurusha abandi.
Yagize ati:’’ Abaturage tubaha amazu mu rwego rwo kubahindurira ubuzima kuko bari babayeho mu mazu atabereye Umunyarwanda. Nk’uko mwabibonye basanzwe barahawe n’inka ndetse twabongeye ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa kugira ngo koko tubinjize mu buzima busa twifuza ko bakomeza kubamo kandi nabo basabwa guharanira bakora biteza imbere.’’
Yongeraho ko uretse abubakirwa hari n’abo Akarere gateganya gusanira amazu kugira ngo nabo bature neza heza ndetse hakaba hari na gahunda yo gushakira iyi miryango amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kugira ngo ibone n’urumuri.

Muri uyu mwaka mu Karere ka Rubavu hubatswe amazu y’abatishoboye 122, abatishoboye kandi basaniwe amazu basaga 698 ahanubatswe ubwiherero 110 hagasanzwa ubusaga 830 kuri 425 bwari bwahizwe mu Mihigo y’uyu mwaka wa 2020-2021.

