Rutsiro: N’ubwo bishimira uruganda rwa Kawunga bubakiwe barasaba isoko ryayo ryagutse

Spread the love

Abagize Koperative KOAIM/Sure yo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati ho mu Kagari ka Sure barishimira Uruganda rwa Kawunga bujurijwe ku bufatanye na Word Vision gusa bagasaba ko bafashwa kubona isoko ry’iyi kawunga ryagutse ndetse bagakorerwa n’imihanda ibahuza naryo.


Ibi babitangaje kuri uyu wa 22 Kamena 2021 ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu ari kumwe n’Umuhuzbikorwa wa Word Vision mu Rwanda batahaga Uruganda.

Uru ruganda rukoresha abakozi 7 bahoraho bahembwa buri kwezi(Photo Abdoul)


Nyuma yo gutaha uru ruganda, Umuyobozi wa Koperative KOAIM/Sure Nyirasafari Gaudence yashimiye Akarere ndetse n’Umufatanyabikorwa Word Vision babafashije kubona uru ruganda agaragaza ko rwatangiye kubaha umusaruro ariko ko hakiri ikibazo cy’isoko rito rya Kawunga rukora ndetse n’icy’imihanda ibahuza n’umuhanda mugari banyuzaho ibyo uruganda rukenera by’ibanze ndetse na kawunga bohereza ku masoko atandukanye.


Yagize ati: ” Twishimiye cyane guhabwa uru ruganda kuko rwadufashije kubyaza umusaruro ibigori byera muri ka gace; Mu gihe cy’umusaruro uru ruganda rwacu rurakora cyane kuko ku munsi rushobora gutunganya Toni 7 za Kawunga; aha rero niho usanga isoko ritubanye rito akaba ariyo mpamvu dusaba ko Ubuyobozi bwadufasha kubona isoko ryisumbuyeho kugira ngo turusheho kongera ibyo dukora.”


Yongeraho ko urutse kuba mu gihe cy’umwero isoko ribabana rito ugereranije na kawunga baba bafite bafite n’ikibazo cy’umuhanda ubageza kuri Kaburimbo kuko usanga bigora imodoka zizana ibigori ndetse n’izitwara kawunga iba yakozwe agasaba ko nawo watunganywa.
Uyu muyobozi kandi agaragaza ko iki kibazo cyo kuba nta soko ryagutse bafite binafitanye isano no kuba batarabona ibimenyetso by’ubuziranenge bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) agasaba Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ubw’Intara y’Iburengerazuba kubakorera ubuvugizi kugira ngo nabo babone uburenganzira bwo kujya babasha guhangana n’izindi nganda ku isoko.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Frolence yijeje ubuvugizi mu gushaka ibyemezo by’ubuziranenge (Photo Abdul)


Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu yashimiye umufatanyabikorwa World Vision wafashije aba baturage kubona Uruganda yizezako ikijyanye n’imihanda idatunganye Akarere kagiye kugikurikirana nacyo kikazabonerwa umuti mu gihe cya vuba akongera ko n’ikijyanye n’ibimenyetso by’ubuziranenge bagiye kugikorera ubuvugizi ku bufatanye n’Intara ndetse bakanafasha Koperative kuzuza ibisabwa kugira ngo nacyo kiboneke.


Koperative KOAIM/Sure igizwe n’Ababyamuryango 16 ikaba yarubakiwe uru ruganda kubufatanye na World Vision rukuzura mu Kuboza 2014 rutwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 103. Kugeza ubu rukoresha abakozi 7 bahoraho rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 7 za Kawunga buri munsi mu gihe umusaruro urimo kuboneka.

Umuyobozi wa Koperative KOAIM/Sure Nyirasafari Gaudence yagaragaje ko uruganda rwabo rufite ikibazo cy’ibimenyetso by’ubuziranenge,isoko ndetse n’imihanda(Photo Abdoul)
Ubuyobozi bw’Intara, Akarere, World Vision ndetse n’Intara y’Iburengerazuba bijeje ibisubizo ku bibazo bitandukanye iyi Koperative yagaragaje (Photo Abdoul)
Uru ruganda rwataye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 103 yatanzwe ku nkunga ya World Vision

Yanditswe na Ndungutse Abdoul Karim

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *