Ubuyobozi bwa gahunda y’Ejo Heza bwihanangirije abakana imisanzu imbaraga z’umurengera.
Umuyobozi wa gahunda ya Ejo Heza ku rwego rw’Igihugu Gatera Augustin yihanangirije abaka abaturage imisanzu bakoresheje imbaraga z’umurengera abibutsa ko icyangombwa ari ukubanza kubasobanurira icyo iyi gahunda izabamarira bityo bakayitabira n’umutima ukunze aho kuyihatirwa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 16 Werurwe 2022 nyuma y’igikorwa cyo gushyikiriza Akarere ka Rubavu igikombe cy’uko kaje ku mwanya wa kabiri 2 mu kwesa umuhigo wo kwitabira iyi gahunda.
Nyuma yo gushimira Akarere ka Rubavu imbaraga kakoresheje mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwitabira iyi gahunda.
Uyu Muyobozi yakomeje agize ati: ” Nibyiza kuba muhawe igikombe cy’Ejo Heza koko bigaraza ko mwakoze neza ariko turabibutsa ko nta muturage ugomba kwaka umusanzu ku ngufu ahubwo agomba gusobanurirwa yamara kumva akamaro kayo we ku giti cye agafata icyemezo cyo kuyijyamo kuko Ejo Heza bitari agahato kuyijyamo.”
Yongeraho ko ubu muri buri Karere hari umukozi ushinzwe gusobanura serivise za Ejo Heza nta rwitwazo rwo kwaka imisanzu yayo ku ngufu akemeza ko nihagira n’ubifatirwamo azabihanirwa. Yibukije kandi ko akamaro ku kwizigamire muri Ejo Heza ku munyamuryango ari ukuzagira amasaziro meza asaba gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga.

Umuyobozi w’Aarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abatuge Ishimwe Pacifique agaragaza ko bishimiye iki gikombe bahawe akizeza gukomeza gushyiramo imbaraga mu guharanira kutazasubira inyuma.
Yagize ati: “Turishimye kuba harazirikanywe imbaraga twakoresheje tukaba tqegukanye iki gikombe cy’ishimwe, kigiye kudutera imbaraga mu guharanira ko kitazava hano iwacu.
Nawe agaruka ku mbaraga z’umurengera zikoreshwa na bamwe mu bakusanya imisanzu akemeza ko zidakwiye gukoreshwa ahubwo igikwiye ari ugukomeza kuyisobanurira abaturage cyane ko kwitabira ari ubushake ndetse binafitiye buri wese akamaro ku giti cye.
Akomeza ati:” Tuziko igihe cyose ibyo batarabyumva batakwishyura imisanzu ariko dukwiye gukomeza kubasobanurira no kubereka ko ari inyungu zabo. Ni ugukomeza kwigisha kugeza ubwo umuntu yumva akamaro kuruta uko abikora nka gahato kuko niyo abikoze gutyo abikora rimwe kandi umusanzu ugomba guhoraho, ni buri kwezi.”
Yemeza ko iyo ubikoze uyu munsi ikishyura wamuhase ejo na none gusubira ku muhata bigusaba imbaraga nyinshi kurusha uko wari kwigisha abantu bakabyumva bakabokira bumva akamaro bibafitiye.
Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko ubu bwizigame ari bwiza bakurikije uko bagenda basobanurirwa icyo buzabamarira mu masaziro bagasaba ko ubwizigame butangwa bwashyirwa no ku mafaranga make ashoboka.
Hakizimana Martin utuye mu Murenge wa Gisenyi yagize ati: “Ejo Heza icyo nayivugaho yari nziza gusa harebwe wenda uko umuntu yajya atanga umusanzu utamuyoye wenda nkigihumbi ku kwezi kuko niba batubwirako ari ubwizigame umuntu yizigama bijyanye nubushobozi bwe.
Akarere ka Rubavu kaje ku mwanya wa Kabiri mu Gihugu mu kwesa uyu muhigo wa Ejo Heza mu mwaka ushize wa 2020-2021 kuko kawesheje ku kigero cya 155% hagendewe ku ntego kari karihaye nyuma y’Akarere ka Nyamasheke. Ni mu gihe muri uyu mwaka kari ku mwanya wa karindwi n’amanota 95% kugeza ubu.



