RUSIZI: Imbamutima z’abakozi b’ibitaro bya Mibilizi bahembwa n’Akarere nyuma y’uko bahembewe ku gihe.

Spread the love

Kuwa 6/05/2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo mu bitaro bya Mibilizi usanzwe wizihizwa kuwa 1 Gicurasi, abakozi b’ibitaro bya Mibilizi bagaragaje ko Akarere katabahembera ku gihe Kandi ko n’ubuzima rusange bugoye.

Bwana Kanamugire Alphonse, umukozi wahawe ijambo mu izina ry’abakozi bagenzi be muri uwo muhango, yagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ibibazo bitandukanye bahura nabyo mu mikorere yabo maze agaruka ku kibazo cy’umushaha akarere kaboherereza gatinze ugahurirana n’ibibazo bitandukanye birimo n’amadeni bityo ntihagire icyo ubamarira,

icyo gihe yagize ati: “ikigo na Diyoseze bahembera kugihe abakozi, kuko bitarenze tariki ya 20 buri kwezi imishahara iba yabonetse, abakozi b’akarere dukorera aha, akarere ntabwo kaduhembera ku gihe…”

Mugenzi Jean Pierre umukozi w’Akare ka Rusizi wari intumwa y’umuyobozi w’akarere ka muri uyu muhango yababwiye ko Hari Byinshi nk’akarere bafatanya n’ibitaro bya Mibilizi kandi ko bazakomeza gufatanye kugirango hitabwe ku buzima bw’abagana ibitaro, mu ijambo rye kandi icyo gihe yanabagejejeho ubutumwa bw’uko umuyobozi w’akarere mu minsi mike azaza kubasura kugira ngo baganire ku bibazo byose bagaragaje.

Abakozi b’ibitaro basanga ari ubuvugizi bwakozwe ku gihe Kandi neza

Abakozi b’ibitaro baganiriye na Kivu24.rw, bavuze ko ari ubuvugizi bashima bwakozwe, kandi ko bifuza ko bazakomeza guhemberwa ku gihe kugirango bakomeze guhangana n’ibibazo bifitanye isano n’ubukungu mu miryango baturukamo.

Kanamugire Alphone ashimira cyane ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’ibitaro muri rusange ko bumvise ubusabe bwabo ndetse byumwihariko agashimira ko imvugo ariyo ngiro:
yagize ati: “ turashimira akarere ko kumvise ubusabe bwacu, nibyo koko imvugo niyo ngiro, natwe ubu tugiye nubundi gukomeza gukorana umurava twita kubatugana”

Kamana François, umwe mu bakozi bahembwa n’akarere nawe avuga ko bishimishije kuba babonye umushara wabo ku gihe ndetse bikaba umwihariko atigize abona ahandi wo guhemberwa ku matariki yo hagati mu kwezi.
Yagize ati: “Kuba naraye mbonye umushahara wanjye wose, nukuri byanshimishije cyane, aho nagiye nkora hose bawutangaga batinze ugereranyije n’itariki twari tuwumenyereyeho…. I Mibilizi niho navuga mpembewe ku gihe ibibazo byanjye ubu ndabikemura neza.”

Icyakora n’ubwo bayabonye bose bahuriza ku cyifuzo cy’uko n’ubutaha bazajya bahemberwa ku gihe,
“…rwose biradushimishije nyuma y’uko dukorewe ubuvugizi, njye nimugoroba nabonye message ahubwo turifuza ko n’ubutaha bizajya bigenda gutya” François

“ turashimira ubuyobozi bw’akarere, ubutumwa bwatugezeho ibi bigaragaza ko imvugo ariyo ngiro,n’ubutaha turifuza ko byakomeza utya” Alphonse

Mu nama Nyunguranabitekerezo ku Iyubahirizwa ry’Amategeko Agenga Umurimo mu Rwanda yateraniye I huye tariki ya 12 Ukuboza 2019, iyobowe na Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo;
Umwe mu myanzuro igera ku 10 yafatiwe muri iyi nama harimo ko “Abakoresha biyemeje guteza imbere imikoranire myiza n’abakozi bakoresha mu bigo bayobora mu rwego rwo kongera umusaruro” Abakoresha kandi biyemeje gushyira mu bikorwa inama bagirwa n’ubugenzuzi bw’umurimo mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu bigo.
Ibitaro bya Mibilizi bibarirwamo abakozi basaga 200, byashinzwe mu mwaka wa 1952, gusa nubwo byashegeshejwe na Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, byongeye kwiyubaka binyuze mu bufanye na Diocese ya Cyangugu n’akarere, kugeza ubu bikaba bitanga ubuvuzi kubanyarwanda bose by’umwihariko abaturuka mu bigo nderabuzima 11 bikorana n’ibi bitaro.

One thought on “RUSIZI: Imbamutima z’abakozi b’ibitaro bya Mibilizi bahembwa n’Akarere nyuma y’uko bahembewe ku gihe.

  • May 27, 2024 at 7:47 am
    Permalink

    I don’t know if it’s just me orr if perhaps everybody else encountering issues with your website.
    It appears like some of thhe text in your content are running off the screen. Can somebody else please comment and let me know
    iif tthis is happening to them as well? This may be a problem with my browser because I’ve had this
    happen before. Kudos https://waste-ndc.pro/community/profile/tressa79906983/

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *