Rubavu: Akarere kahagurukiye abafite inzu zishaje n’ibibanza biteye umwanda mu mu Mujyi wa Rubavu.

N’ubwo Umujyi wa Rubavu ari umwe muri itandatu yunganira Umujyi wa Kigali abawutuye ndetse n’abawugana ntibahwema kugaragaza ko hakirimo ikibazo cy’umwanda uterwa n’inyubako zishaje ndetse n’ibibanza biwurimo bitubatse usanga byuzuye ibigunda bikangiza isura y’uyu Mujyi ukomeje kuzamura ibikorwaremezo birimo by’umwihariko imihanda ya Kaburimbo icaniye.
Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yabigarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa 01 Nzeri 2022 yavuze ko habanje gukorwa urutonde rw’izi nyubako zishaje ndetse n’ibi bibanza bitubatse kugira ngo banyirabyo baganirizwe babyubake cyangwa bafashwe guhuzwa na ba rwiyemezamirimo ku badafite ubushobozi ku giti cyabo.

Uyu Muyobozi w’Akarere avuga yemeza ko iki gikorwa ndetse cyanatangiye gutanga umusaruro ugaragazwa n’amwe mu magorofa arimo kuzamurwa hirya no hino muri uyu Mujyi agatanga icyizere ko iki kibazo kizaba cyakemutse mu gihe kiri imbere bikazatuma uyu Mujyi ukomeza kuza ku isonga mu ishoramari ndetse n’ubukerarugendo.
Yagize ati:’’Nibyo koko iyo urebye mu Mujyi wa Rubavu usanga harimo inyubako za kera zishaje ndetse n’ibibanza bitubatse usanga bigira uruhare mu gutuma Umujyi udasa neza ku kigero twifuza, ubu icyamaze gukorwa ni ukubarura ibyo byose hanyuma banyirabyo bakaza tukicarana tukareba icyakorwa kugira ngo ahubakwa hubawe ndetse n’ahavugururwa havugururwe bityo Umujyi wacu ukomeze urusheho kunogera abawutuye ndetse n’abawugana.’’
Umuyobozi w’Akarere yongeraho ko kugeza uyu munsi abafite ibi bikorwa bitandukanye bamaze kuganirizwa bagiye bahabwa ukwezi ko kuba bamaze gutanga imishinga yabo ndetse bakazaba batangiye kuyishyira mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu n’ubwo yemeza ko kutihutisha ibikorwa byo kuvugurura izi nyubako zishaje binafitanye isano no kuba isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ritari ryuzura kugira ngo abakoreraga muri izi nyubako zishaje baryimukiremo mu gihe hari gusanwa izo bakoreragamo.
Ku ruhande rw’abakorera hari abagaragaza ko nanone kutihutira kuzamura inyubako z’imiturirwa muri uyu Mujyi binafitanye isano n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iherutse gushegesha bikomeye uyu mujyi ikangiza inyubako zitandukanye ndetse n’ibikorwa remezo.
Niyibizi Jackson yagize ati:’’Haracyari kare kabisa, ntabwo twari twibagirwa ibyo imitingito y’ubushize yadukoreye muri uyu mujyi, biragoye ko umuntu yahita yikuraho udufaranga ngo arubaka umuturirwa ukurikije uko uyu mujyi wari wabaye. Ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kubanza kutwereka aho umuntu yashyira inyubako ye ndetse n’uko yaba iteye ku buryo biramutse byongeye yaba afite icyizere cy’uko yasigara ihagaze bwuma.’’

Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere nabwo bwemeza ko mu gihe iyi mitingito yabaga Akarere kari kageze kure Igishushanyombonera cy’imiturire muri uyu Mujyi aho ndetse ngo cyari kigeze ku cyiciro cyo kwemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere kugira ngo gitangire gushyirwa mu bikorwa ariko kikaba cyarasubiwemo kugira ngo gihuzwe n’ibyagaragajwe n’iyi mitingito iheruka.
Umujyi wa Rubavu ni umwe mu Mijyi itandatu yunganira Kigali hamwe na Musanze,Muhanga,Huye, Rusizi ndetse na Nyagatare. Ni Umujyi wihariye ku mahirwe y’ishoramari by’umwihariko mu bucuruzi bwambukiranya imipaka kuko uhana imbibi n’Umujyi wa Goma muri DRC ndetse no mu bukerarugendo kubera umwaro w’Ikiyaga cya Kivu ukurura ba mukerarugendo bo mu Rwanda no mu mahanga kubera umucanga wawo ndetse n’amahoteli akomeye awukikje.


