Rutsiro: Akarere n’Abafatanyabikorwa bako batangiye kugaragariza abaturage ibibakorerwa

Spread the love
Akarere ka Rutsiro n’Abafatanyabikorwa bako batangiye imurikabikorwa ry’iminsi itatu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bufatanije n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa bako mu Iterambere JADF Komezimihigo batangije imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryitezweho gufasha abaturage kurushaho gusobanukirwa ibibakorerwa ndetse no gukemura bimwe mu bibazo byabo.

Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose mu itangizwa ry’iri murikabikorwa ry’iminsi 3 ryatangijwe kuri uyu 13 Nzeri 2022 ngo uretse kugaragariza abaturage ibibakorerwa kugira ngo barusheho kubigiramo uruhare rinitezweho gutanga umusanzu mu gukemurira abaturage ibibazo.

Yagize ati:’’Dutegura iri murikabikorwa byari mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya ibibakorerwa ndetse no kubasha kumenya abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere kugira ngo babamenye bamenye n’ibyo bakora ariko no gukomeza kubegera kugira ngo dufatanye gukemura ibibazo baba bafite.’’

Yongeraho ko kandi nk’uko kandi binari mu nsanganyamatsiko y’iyi Open Day igira iti ‘’imbaraga zihujwe inkingi ya mwamba mu cyerekezo twifuza cy’iterambere rya Rutsiro’’rizanafasha kuzamura ubufatanye mu kwihutisha iterambere ry’Akarere ryifuzwa.

Mu bimurikwa harimo ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori

Mu gufungura iri murikabikorwa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Nyirakamineza Chantal yashimiye abafatanyabikorwa baryitabiriye ndetse n’umusanzu ukomeye bakomeje gutanga mu kwihutisha interambere ry’imibereho myiza n’ubukungu muri aka Karere abizeza gukomeza ubufatanye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro Nyirakamineza Chantal yashimiye abitabiriye kumurika abizeza gukomeza ubufatanye

Yagize ati: ‘’Turashimira mwebwe mwese mwafashe uyu mwanya mukaza kugaragariza abaturage ibibakorerwa. Ntwabura nanone kubizeza gukomeza ubufatanye mu kwihutisha iterambere ry’abaturage bacu tunabizeza gukomeza ubufatanye muri iki cyerekezo.’’

Mu biri kumurikwa muri iri murikabikorwa harimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibikorerwa mu nganda nto n’iziciriritse, ibikorwa by’ubukerarugendo,ubugeni n’ubukorikori,kubungabunga ibidukikije, kwita ku bafite ubumuga, ibikorwaremezo n’ibindi bitandukanye bose bigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ntabwo byibagiranye muri iri murikabikorwa

Ku ruhande rw’Abaturage bashima cyane iki gikorwa bagasaba ko cyajya kiba kenshi ndetse bakacyegerezwa mu Mirenge itandukanye kugira ngo benshi bagira amahirwe yo kugikurkirana bityo babashe gusobanukirwa byinshi bakorerwa ndetse n’ibiteganijwe.

Abaturage bashimye iki gikorwa basaba ko barushaho kukegerezwa mu Mirenge kugira ngo kijye cyitabirwa na benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *