Rubavu: Abikorera bo mu Murenge wa Rubavu biyemeje kuwugeza ku isonga bahereye ku bwisungane mu kwivuza

Spread the love
Umurenge wa Rubavu washyikirije Urugaga rw’Abikorera icyemezo cy’ishimwe kubera ubufatanye mu kwishakamo ibisubizo bahereye ku bwisungane mu kwivuza

Ubuyobozi n’Abanyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Rubavu bavuga ko biyemeje kuwuzamura bakawugeza ku isonga mu bipimo byose bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abawutuye binyuze mu bufatanye n’izindi nzego.

Ibi babitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’Ubuyobozi bwawo buri kumwe n’abafatanyabikorwa bawo yari igamije kurebera hamwe aho umurenge ugeze wese Imihigo y’umwaka wa 2022-2023 hrimo by’umwihariko igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Muri iyi nama bamwe mu bikorera batari barabonye uko batanga umusanzu wabo mu kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza baboneyeho kubikora ndetse banatanga ibitekerezo by’uko byajya bikorwa kare kugira ngo iyi myiryango itishoboye ibashe kwivuriza ku gihe.

Nyakare Sezibera John,umwe mu bikorera muri uyu murenge wa Rubavu akaba n’umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta TBW Urunana yagize ati:’’ Ni byiza koko kuba turimo guhuriza hamwe ubushobozi kugira ngo dufashe abaturage bagenzi bacu batishoboye kugira uburyo bwo kwivuza, gusa birasa n’aho twakereweho gato kuko ubu turimo kubikora mu Ukwakira kandi nyamara aya mahirwe yo kwivuza abayagenewe twaragombaga kuyabaha muri Nyakanga umwaka ugitangira. N’ubwo hari icyo twakoze nk’abikorera nanone nk’Umuryango TBW Urunana twiyemeje gutanga undi musanzu w’ibihumbi 100.’’

Nyakare Sezibera John, Umuyobozi w’Umuryango TBW Urunana asaba ko hanozwa uburyo bwo kujya bakora iki gikorwa kare kugira ngo bajye bavurwa kare.

Asaba ko harebwa uburyo buboneye iki gikorwa cyarushaho kunozwamo kugira ngo kige gitegurwa kare, abitanga bitange kare hanyuma abavuzwa babashe kwivuza ku gihe kimwe n’ibindi byiciro by’abaturage.

Ibi kandi abihuza na Nyiranteziryayo Solange aho nawe nyuma yo kwiyemeza kwishyurira abatishoboye 20 yagize ati:’’ Ikigaragara ni uko iki gikorwa tugiye kukigira icyacu kuko aba baturage ni abacu kandi bagomba kujya bahora bafite uburyo bwo kwivuza. Ubuyobozi bw’Umurenge nibuturebere uburyo aba baturage tubagabana ndetse nibinaba byiza harebwe uko twajya tugenda tubikora gahoro gahoro binyuze mu bimina nk’uko bisanzwe ku buryo igihe cyo gutangira kwivuza kizajya kigera twaramaze kubishyurira.’’

Perezida wa PSF mu Murenge wa Rubavu Isewurugwiro Victor yashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu icyemezo cy’uko bamaze gutanga asaga Miliyoni y’Ubwisungane mu kwivuza bw’abatishoboye

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Rubavu Isewurugwiro Victor avuga ko nyuma yo kubona ko Umurenge wabo wa Rubavu ugenda uzamuka ariko kandi ko hari ikibazo mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bicaye bakiyemeza kugira icyo bakora mu kwesa uyu Muhigo.

Ati:’’Duhuje ibitekerezo twasanze tugomba kwishyurira imiryango igera kuri 335, twagerageje kubikora mu gihe gitoya gishoboka kuko twatekereje ko muri aba baturage bacu batishoboye hashoboraga kuba harimo n’abarwayi bakeneye kwihutira kujya kwa muganga, ayo mafaranga rero twamaze kuyageza kuri konti y’Umurenge muri SACCO.’’

Kimwe n’Abikorera bagenzi be bizeza kutazigera batezuka ku kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza ndetse n’ubukungu mu Murenge wa Rubavu.

Abikorera n’Abafatanyabikorwa bo mu Murenge wa Rubavu biyemeje gufatanya kuwugeza ku isonga

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Harerimana Emmanuel Blaise ashimira Abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa muri rusange ubwitange bukomeje kubaranga bigaragazwa n’aho Umurenge uhagaze kugeza ubu mu Kwesa imihigo haba mu Ntara ndetse no mu Karere agasaba gukomeza ubu bufatanye.

Ati:’’Kugeza uyu munsi Umurenge wa Rubavu ntabwo uhagaze nabi mu bipimo bitandukanye kandi byose bishingira ku bufatanye, nababwira ko uyu munsi Umurenge wacu uri kuri 47% muri Ejo heza ukaba ari uwa kane mu Ntara y’Uburengerazuba, ukaba uwa Mbere mu Karere. Ibindi bipimo bitandukanye byo gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no mu bipimo rusange mu ncamake Umurenge wa Rubavu uri ku mwanya wa kabiri mu Karere ka Rubavu.’’

Yongeraho ko n’ubwo uyu Murenge uri ku mwanya wa Kabiri bakomeza kugenda bakora cyane ndetse bakanarushaho gukorana n’Abafatanyabikorwa b’Umurenge kugira ngo bihutishe iterambere ry’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Emamanuel Blaise ashima ubufatanye bw’inzego zitandukanye muri uyu Murenge bituma uhgaze neza muri iki gihe

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rubavu Mbarushimana Gerard yibutsa ko iki cyerekezo cyo kwishakamo ibisubizo bakivoma kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agasaba ko kandi mu gihe Igihugu gikomeza gukora byinshi bigamije kuzamura imibereho y’abaturage na buri wese aba akwiye kugaragaza uruhare rwe.

Yagize ati:’’Ibyo dukora n’ibyo Abanyarwanda bakora tuba dufite aho bituruka, twatojwe ko akimuhana kaza imvura ihise, tugomba rero kwishakamo ibisubizo. PSF ni inkingi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu cyacu. Reka dushime rero ko hari ibikorwa Leta yacu igenda itugezaho ariko tujye tunasubiza amaso inyuma hanyuma twibaze tuti niba dukorerwa ibi ngibi natwe reka tube urugero rwiza ibyo dushoboye tubyikorere.’’

Perezida w’Inama Njyanama Y’Umurenge wa Rubavu Mbarushimana Gerard asaba gukomeza kwishakamo ibisubizo

Mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza Umurenge wa Rubavu uri ku kigero cya 92% hakaba hakiri abaturage bagera ku 8% batari bishyura ubwisungane mu kwivuza ari nabo biganjemo imiryango itishoboye abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa basabwa gufasha kwishyurira. Ni mu Gihe kugeza uyu munsi Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 7 muri 7 tugize Intara y’Iburengerazuba kakaza ku wa 27 mu Turere 30 ku kigero cya 90.6%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *