Rubavu: Umusirikare wa DRC yavogereye umupaka w’u Rwanda arasa ku bawurinda ahasiga ubuzima

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda ryemeje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu undi musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yavogereye umupaka uyihuza n’u Rwanda agasiga ubuzima ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda nyuma yo kurasa ku basirikare bawurinda bakamusubiza.
Iri tangazo rivuga ko nyuma y’uko ibi bibaye ahagana saa 17h35 kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 mu gice kiri hagati ya Grande Barrière na Petite Barrière mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda abandi basirikare ba DRC barashe ku ngabo za RDF bigatuma habaho ihererekanya ry’amasasu ryamaze igihe gito hakongera kugaruka umutuzo.
Igisirikare cy’u Rwanda kandi cyatangaje ko atari ubwa mbere abasirikare ba Congo bavogereye ubutaka bw’u Rwanda mu buryo nk’ubu ndetse ko iki gikorwa cyahise kimenyeshwa itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa ( EJVM) kugira ngo gikorweho iperereza ryimbyitse.
Igikorwa n’iki cyaherukaga kuba mu Ugushingo 2022 ubwo undi musirikare wa FARDC yarasirwaga mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari nyuma yo kwingira nabwo arasa ku ngabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda umupaka.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
