Rubavu: Polisi yibukije abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha cyangwa imwe mu miti ikomeye.

Spread the love

Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu Karere ka Rubavu bwibukije abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara igihe banyoye inzoga ndetse n’igihe barimo kunywa imwe mu miti ikomeye kuko biri mu bitera impanuka zo mu muhanda zikunze gutwara ubuzima bw’abatari bake abandi zikabasigira ubumuga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023 ubwo hasubukurwaga ubukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro bugamije kongera kwigisha abakoresha umuhanda barimo Abanyamaguru,abashoferi b’imodoka na za moto ndetse n’abanyonzi ub uryo buboneye bwo gukoresha umuhanda hirindwa impanuka.

CIP Mucyo Rukundo avuga ko n’ubwo kuva gahunda ya Gerayo Amahoro yatangira hari umusaruro yatanze mu kugabanya impanuka zo mu muhanda hari amakosa agikorwa n’abatwara ibinyabiziga arimo by’umwihariko abatwara basinze ari nacyo gikomeje gukoma mu nkokora umusaruro iyi gahunda yari yitezweho kuva yatangira.

Yagize ati: ‘’Turacyafite ikibazo cy’abatwara ibinyabiziga batarumva neza impamvu batagomba gutwara banyoye ibisindisha. Ubundi umushoferi wasinze ntashyira ubuzima bwe mu kaga wenyine ahubwo ashyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha umuhanda muri rusange ndetse no kwangiza ibikorwaremezo bitandukanye.’’

Yongeraho ko inzoga zigabanya amakenga y’umushoferi ntabe akibasha kugenzura umuvuduko agenderaho, kumenya igice cy’umuhanda agenderamo cyangwa se kuba yabasha guhita ahagarara igihe bibaye ngombwa.

Ubu bukangurambaga bwa gahunga ya Gerayo Amahoro bwongeye gusubukurwa bukaba buzamara igihe cy’ibyumweru 52 ahazibandwa ku bikorwa byo gukomeza kwigisha abantu uburyo buboneye bwo gukoresha umuhanda ndetse no gusibura ibyapa birimo n’inzira z’abanyamaguru.

Gutwara ikinyabiziga wasinze usibye no kuba byateza impanuka zitwara ubuzima, ni icyaha gihanishwa amande y’amafaranga 150.000 bityo ingaruka zikagera kuri nyir’ubwite, ku muryango we n’Igihugu muri rusange.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *