Rubavu: Abana biga mu ishuri rya La Promise bagaragarije ababyeyi impano zabo hiyemezwa kuziteza imbere.

Spread the love

Abana biga mu ishuri ribanza n’incuke rya La Promise bagaragarije ababyeyi babo impano zitandukanye bifitemo zirimo ishingiye ku bumenyi,umuco ndetse n’imyidagaduro basabwa gukomeza kugira uruhare mu kuzikuza.

Iki gikorwa cyateguwe kugira ngo abana beretse ababyeyi babo ko uretse ubumenyi busanzwe bakura muri iri shuri hari n’izindi mpano bifitemo zirimo kubyina, ubuhanzi,gusetsa ndetse no kwigana amajwi y’abandi bantu kugira ngo hazamurwe uruhare rwa buri wese mu guharanira iterambere ryazo.

Bamwe mu babyeyi barerera muri iki kigo bitabiriye iki gikorwa batunguwe n’impano babo bagaragaje bavuga ko bagiye kuzikurikiranira hafi kugira ngo hamwe n’ubumenye bavoma muri iri shuri zizabafashe kwibeshaho ndetse no gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira Igihugu.

Nduwamungu Jean de Dieu ati: ‘’Abana banjye bafite impano zitandukanye zirimo kubyina ndetse no gukina umupira, njyewe nk’umubyeyi icyambere mbanza guheraho ni ugukomeza kubaka ubumwe nabo kugira ngo mbashe gukomeza kurushaho kuvumbura n’izindi mpano bifitemo, icyo nkora rero ni ugukomeza kubashyigikira mu mpano zabo zitandukanye bifitemo nkabatera imbaraga kugira ngo mu gihe kizaza zizabagirere akamaro babashe kwibeshaho.’’

Gushyigikira izi mpano mu rugendo rwo kuzikuza byagarutsweho na Habimana Martin nawe urerera muri iri shuri ashima iki gikorwa cyateguwe n’iri shuri kuko cyakanguye ababyeyi kikabibutsa uruhare bakwiye kugira mu gushyigikira izi mpano.

 Ati: ‘’Ibikorwa byakozwe uyu munsi byanyeganyije igihuru hagira ikivumbukamo ni ukuvuga ngo ibikorwa byakozwe hari icyo byavumbuye mu bana kandi ababyeyi twese twabonye, by’umwihariko si nari nziko umwana wajye azi kubyina ibyino za Kinyarwanda. Njye nabonye ari yo mpano afite kandi niho ndafatira kugira ngo nzamure impano ye azabe wa mubyinnyi ubereye u Rwanda wa mubyinnyi uzahereza igaciro Igihugu cyacu yamamaze umuco Nyarwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.’’

Umuyobozi Mukuru wa La Promise Mukamwiza Antoinette avuga ko ari byiza kwiga ariko bikagira umumaro kurutaho igihe umuntu yize kandi agakora ibintu akunda kandi bimurimo kuko aribwo bimworohere kandi bikanamugirira akamaro.

Ati: ‘’Njye nk’umuntu wize uburezi  ni byiza kwiga ariko kwiga ibintu udakunda ntacyo bikumarira mu buzima. Iyo ukoze ibintu bitakurimo ntabwo uba umunyamwuga kuko uba ugenda urwanarwana n’ibintu bitari ibyawe. Naricaye nk’umuntu wize uburezi nicarana n’Abayobozi n’aberezi mbasaba ko habaho gusuzuma Abana tukamenya impano zibarimo kugirango izo mpano zabo dutangire tuzirere bakiri bato mbabwira ko kera twebwe dushobora kuba tutari abo twagombaga kubabo kuko ntawigeze amenya ibiturimo.’’

Yongeraho iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha ababyeyi kumenya impano abana babo bifitemo zitandukanye kugira ngo nabo barusheho kugira uruhare mu kuzikuza ndetse no mu kubafasha kurushaho kwisanzura mu mpano zabo.

Ishuri ry’incuke n’iribanza rya La Promise riherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Kivumu rikagira n’ishami mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi rifite abanyeshuri basaga 500 ryashinzwe muri 2006 n’abagore 36 bishyize hamwe bahereye ku bushobozi buke bari bafite.

Ndungutse Abdoulkarim,Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *