Rubavu: Abasoje amasomo yo gusoma kubara no kwandika bijeje kubyaza umusaruro ubu bumenyi biteza imbere.

Abagabo n’abagore bakuze basaga 543 bo mu Murenge wa Rubavu basoje amasomo yo gusoma kubara no kwandika bavuga ko ubu bumenyi bungutse bugiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere binyuze mu kurushaho gucunga neza imitungo yabo, gukora imishinga ibyara inyungu ndetse no gukomeza kwagura ubumenyi bagana no mu ikoranabuhanga.
Ubwo aba babyeyi baganiraga na Kivu24.rw nyuma yo guhabwa Inyemezabumenyi bagaragaje ko kuba batari bazi gusoma kubara no kwandika byabateraga ipfunwe mu bandi bigatuma banitinya cyane ko nta kintu na kimwe kibyara inyungu bashoboraga gukora bitewe no kutagira ubu bumenyi.

Niragire Donatile w’imyaka 40 yagize ati: ‘’Kuba narize nanjye nkaba hari icyo maze kumenya ni ikintu kiza cyane, nafungutse mu mutwe mbese. Ubu nkoze nk’umushinga utanga amafaranga najya nshobora kuyabara, niba naranguye nkandika ibyo naranguye nkanabara inyungu nzabikuramo. Ngiye kureba uko nanjye nakora agashinga nyine nanjye niteze imbere.’’
Asaba bagenzi be basigaye bataragana amasomero kuyagana kugira ngo babashe kuva mu bwigunge ndetse no mu bujiji kuko muri iki gihe ntacyo wageraho udafite ubu bumenyi bwibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana E. Blaise ashimira aba babyeyi bakurikiranye neza amaso akabasaba kutazaryamisha ubu bumenyi ahubwo bakabubyaza umusaruro muri gahunda zitandukanye zo kubafasha kwihuta mu iterambere.
Yagize ati: ‘’Turashimira mwebwe mwese mwitabiriye iki gikorwa mugakurikirana neza amasomo yanyu, icyo tubasaba ni uko ubu bumenyi mutabubika gutyo gusa ahubwo mugenza mukabukoresha mu rugendo rwo kwiteza imbere hamwe n’abandi Banyarwanda muri rusange.’’
Yibutsa abasigaye batazi gusoma no kwandika ko iyi gahunda yateguwe ku buryo ifasha uru kwiga kunguka ubumenyi ndetse akanakomeza gukora ibikorwa bye bimufasha kubaho agasaba buri wese utabashishije kwiga mu buto bwe kugana iyi gahunda y’ingirakamaro yamushyiriweho.
N’ubwo abahawe Inyemezabumenyi zo gusoma, kubara no kwandika ari 543, mu Mihigo y’umwaka wa 2022-2023, Umurenge wa Rubavu wari warahize kwigisha abakuze gusoma, kubara no kwandika 500.






Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw
