Rubavu-Mahoko: Ubukode bwikubye kenshi,Akarere kaributsa abakodesha kugira ubupfura
Bamwe mu bacuruzi bakorera muri Centre ya Mahoko ndetse no mu nkengero zayo baratabaza Ubuyobozi kugira ngo bubafashe kumvikana na ba nyir’amazu bakoreragamo nyuma y’uko babatunguje izamuka rikabije ry’amafaranga y’ubukode ugeranije n’ayo bari basanzwe bishyura bitewe n’ubwinshi bw’abayakenye muri iki gihe.

Aba bacuruzi bagaragaza ko iri zamurwa ry’ubukode rifitanya isano na gahunda yo kwimura mu nkengero za Sebeya abaturage ndetse n’ibikorwa byahakorerwaga kubera imvura nyinshi yitezwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri mu rwego rwo kwirinda ko imyuzure yayo yagira abo yongera kwambura ubuzima.
Umwe muri aba bacuruzi avuga ko yatunguwe no kumva nyir’inzu yaramaze igihe kigera ku myaka 3 akoreramo amubwiye ko ukwezi gutaha azamwishyura amafaranga akubye kabiri ayo yari asanzwe amuha nyamara iyi nzu ntacyo yayikozeho.
Yagize ati: ‘’ Nagiye kubona mbona anyoherereje ubutumwa bugufi bunteguza ko ukwezi gutaha ntangira kumwishyura ibihumbi 600 kandi namwishyuraga 300, mubajije icyo yayikozeho byibura cyatumye ikode rizamuka ambwira ko atari agahato ndamutse ntayashoboye namuha inzu ye akayiha abandi ngo cyane ko abayikeneye ari benshi.’’
Yongeraho ko iki kibazo kirimo guterwa n’uko ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi byakorerwaga mu nkengero z’umugezi wa Sebeya byasabwe kwimuka agasaba Ubuyobozi gukurikirana iki kibazo kuko hari abatari bake bagiye kubirenganiramo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias avuga ko bidakwiriye Umunyarwanda muzima gufatirana mugenzi we mu gihe cy’ibibazo nk’ibi by’ibiza akibutsa abafite amazu gukomeza kurangwa n’ubupfura ndetse n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Yagize ati:’’Mu bihe by’ibibazo, mu bihe by’ibiza nk’ibi ngibi icyo tuzi kiri mu muco wacu kiri mu ndangagaciro zituranga nk’Abanyarwanda ni ugutabarana ni ugufashanya, ngira ngo nk’uko mubizi hari abagiye batiza bagenzi babo amazu ndetse ntibanabishyuze.’’
Agaragaza ko ntacyo byamarira abafite amazu gufatirana abari muntege nkeya ahubwo ko bikwiye kuba igihe cyo gufashanya no koroherezanya akongeraho ko aho byagaragra ko bikabije nk’Ubuyobozi babyinjiramo kugira ngo harebwe uburyo iki kibazo gikumirwa.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
