Kamonyi: Umwana w’amezi 7 yahitanywe n’inkongi bikekwa ko yatewe na batiri ya telefone
Uwase Desange, Umwana w’amezi 7 wo mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kabashumba mu Mudgudhu wa Nkoto yahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu yari ituyemo n’ababyeyi be haracyekwa ko yatewe na batiri ya telephone nyina yari yahambiriye ku muririo ukomoka ku mirasire y’izuba.

Nk’uko ababyeyi ba Nyakwigendera bibivuga ngo baracyeka ko icyateye iyi nkongi ari iyi bateri yaterefone yasizwe ihambiriwe na nyina wa nyakwigendera ku muriro ukomoka ku mirasire y’izuba yaba yuzuye igaturika ikaba ariyo ikongeza iyi nzu yabahekuye.
Se wa nyakwigendera Ntwali Olivier yagize ati: ‘’Umugore wanjye yaziritse bateri kuri pano, ubwo ajya gushyaka ibyo guteka agarutse asanga ikongi y’umuriro yabaye, umwana wanjye yahiye, inzu yanjye yose yahiye yararangiye, nta kintu na kimwe cyasigayemo.’’
Abaturanyi b’uyu muryango basaba Ubuyobozi gufasha uyu muryango kubera ko nta kintu na mba basigaranye muri aka gahinda ko kubura umwana mu gihe bafite n’abandi bo gukomeza kwitaho.
Ati: ‘’Ababyeyi be bahungabanye cyane nta kintu basigaranye, bafite abandi bana babiri basigaranye bagomba kurera nabo ubwabo, ni uko twasaba nka Leta kuba yabafasha kubafata mu mugongo kuko nta kintu basigaranye. Bafite agahinda ariko kandi basigaranye n’ubukene burenze ubwo bari barimo.’’
Bongeraho ko iki kintu kibasigiye isomo ryo kutazongera kuzirika bateri za telephone ku migozi ahubwo bagiye kuzajya bakoresa uburyo bwujuje ubuziranenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Mudahemuka Jean Damascene nawe yemeza ko bikekwa ko ari iyi bateri yari icometse ko muriro w’imirasire y’izuba yuzuye hanyuma ikaza guturika ikaba ariyo ikongeza iyo nzu.
Ati: Biragaragara rero ko bateri yaje kuzura hanyuma yuzuye iraturika, ituritse ikongeza ibyari mu nzu, inzu yose irafatwa ndetse n’umwana ahiramo.’’
Yongeraho ko iki kintu cyasize isomo ryo gucaginga telephone hifashishijwe imigozi yujuje ubuziranenge aho guhimba ubundi bufindo bwo gukoresha imigozi iciye byari bisanzwe bikorwa na benshi.
Kivu24.rw
