‘’Gufata inshingano,kugira imico yubaka,iyobora ntabwo ari iby’abakuru gusa ahubwo bikwiriye guhera ku batoya.’’ Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa ko urubyiruko atari urwo gukurikira gusa ngo inshingano zo kuyobora ziharirwe abakuru gusa ahubwo narwo rugomba guhabwa inshingano zo kuyobora mu bikorwa bitandukanye bigamije kubaka Igihugu.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kanama 2023 nyuma yo kwakira indahiro z’aba Minisitiri bashya.
Ati: ‘’Biba byakozwe ku buryo bigenderewe kwifuza guha urubyiruko inshingano ngo bakure bumva ko badakurikira gusa ahubwo bakwiye no kuyobora mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu cyacu…………gufata inshingano, kugira imico yubaka, iyobora, ntabwo ari iby’abakuru gusa ahubwo bikwiriye guhera ku batoya.’’
Yongeraho ko kongera Umugore muri Minisiteri y’urubyiruko binajyana n’uko kugeza ubu harimo umugabo gusa hakaba hari hakwiye no kongerwamo umugore kugira ngo uru rubyiruko bashinzwe rurusheho kubibonamo ariko by’umwihariko mu bikorwa.
Abayobozi barahiriye imirimo mishya harimo Maj Gen Murasira Albert, Minisititi ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Munyeshuri Jeanine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari ndetse na Umutoni Sandrine warahiriye inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko.

Maj Gen Murasira Albert, Minisititi ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi

Munyeshuri Jeanine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari

Umutoni Sandrine warahiriye inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko.
Kivu24.rw
