Rutsiro: Ibyobo by’amapoto yari kubagezaho amashanyarazi biri gusibwa

Spread the love

Abaturage bo mu Kagari ka Rurara mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro barasaba gukurwa mu icuraburindi kimwe n’abandi baturage batuye mu bindi bice by’Igihugu bagahabwa amashanyarazi nyuma y’uko hari hatangiye ibikorwa byo kuyabagezaho birimo gucukura imyobo yagombaga gushingwamo amapoto ariko ikaba yaratangiye gusibwa.

Aba baturage bagaragaza ko uretse kuba bari mu icuraburindi kubera nta muriro w’amashanyarazi bafite ngo binabadindiza mu iterambere kuko ibikorwa bitandukanye bakabaye bakora bayabyaza umusaruro bidashoboka iwabo ndetse ngo n’abana babo bakaba batiga ikoranabuhanga kimwe n’abandi ngo banabone uko basubiramo amasomo ku rumuri kimwe n’ahandi.

Mukandori Valentine utuye mu Mudugudu wa Rugaragara yagize ati: ‘’Twari dufite ibyiringiro tuzi ko mu gitondo buracya umuriro watugezeho dutungurwa no kubona baje gusiba ibyobo by’amapoto bari bacukuye. Dufite amashuri abana bacu bigiramo ndetse n’ay’imyuga ariko nta koranabuhanga kuko nta mashanyarazi. Icyo dusaba ni uko natwe twavanwa mu icuraburindi tukabona urumuri.’’

Nyiransabimana Florence wo mu Mudugudu wa Kaboneye yagize ati: ‘’Abantu dutuye hano mwaka Kagari igihande kimwe cyabonye umuriro cyerekeye santere ya Gakeri hano herekeye mu cyaro twe twabuze umuriro, noneho ikibazo twaje kugira muri iyi minsi ishize abayobozi baraje baza gucukura ibyobo by’aho bazashyiramo amapoto none bohereje abakozi bo kuza kongera gusiba bya byobo bari bacukuye by’amapoto. Hano hari hari icyobo n’iwanjye cyari gihari ariko byose bongeye barabisiba.’’

Bongeraho ko muri aka gace hari ikigo cy’amashuri kitagira umuriro bikaba bigira ingaruka ku myigire yabo by’umwihariko ku masomo y’ikoranabuhanga kuko batabasha kurikoresha nta mashanyarazi ahagera bikaba biri gutuma bakomeza gusigara inyuma bagasaba ko iki kibazo cyabonerwa igisubizo byihuse.

Nsabimana Jean Pierre ushinzwe irangamimerere na Notariya wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi uri mu kiruhuko avuga ko nyuma y’uko hakozwe urutonde rw’abiteguye gufata amashanyarazi rukagezwa ku Karere bari biteze ko ugiye guhita uhagezwa akavuga ko icyo gusiba imyobo y’amapoto batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

Ati: ‘’Twateganyaga ko aba baturage bazabona umuriro muri iyi ngengo y’imari kuko kuwuhabwa byari ibintu byihutirwa ariko niba hari abaje gusiba ibyo byobo twagikurikirana tukamenya niba haba hari impinduka zabayeho kuko icyari kizwi ni uko abaturage bagombaga guhabwa umuriro vuba.’’

Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha iterambere NST1 iteganya ko mu mwaka utaha wa 2024 ingo zose zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *