Kigali: CHUK yatangaje ko hari icyizere ko abana bavutse bafatanye bashobora kubaho
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byatangaje ko abana babiri bavutse bafatanye barimo kuhakurikiranirwa bameze neza kugeza ubu ndetse hari n’icyizere cy’uko bazakomeza kubaho nyuma yo gutandukanya ibice by’imibiri yabo bifatanye.

Nk’uko Dr Ntaganda Edmond ,Umuganga urimo kubakurikirana yabitangaje ngo hari icyizere ko abo bana bashobora kubaho, nubwo ibikorwa byo gutandukanya ibice by’umubiri by’abo bana bifatanye bizakorwa mu byiciro.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Dr Ntaganda Edmond yagize ati “Uburyo abana batandukana, batandukana bameze nk’insoro ubundi iyo bazaba impanga, rero nk’iyo hari igihe uko gutandukana kutarangiye, nibwo bashobora kuvuka bafatanye”.
Ku bijyanye no kubaho kw’abo bana, Dr Ntaganda yavuze ko bashobora kubaho. Yagize ati “Icyizere cyo kiba gihari, gusa igikorwa cyo kubatandukanya, ni igikorwa kigoye, akenshi gikorwa mu byiciro. Abangaba rero bavutse hari n’ibindi bibazo bafite by’ingingo zimwe na zimwe zidakora, nk’aho kwitumira ntaho bafite, ubu rero ni cyo gikorwa tugiye kujyamo cyo kubafasha, kugira ngo tubashakire aho kwitumira. Noneho ibindi bizakorwe nyuma”.
Aba bana bavukiye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri 2023 kuri ubu bakaba banakomeje kwitabwaho muri ibi Bitaro aho Ubuyobozi bwabyo buvuga ko hari icyizere ko bazakomeza kubaho n’ubwo bavukanye ibibazo bitandukanye.
