Rutsiro: Ubujura bukabije bw’amatungo bukomeje gutuma abaturage bayaraza ku musego

Spread the love

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango bavuga ko bahisemo kurarana n’amatungo nyuma y’uko abajura bagiye bagerageza kuyabiba mu bihe bitandukanye bagasaba Ubuyobozi kubanza gukemura ikibazo cy’ubujura bukabije bubugarije kugira ngo babone kuyasubiza mu biraro.

Aba baturage bemeza ko mu gihe umuntu utuye muri aka gace atari kumwe n’itungo rye mu masaha ya nijoro biba bisa no kurigabiza abajura bahora barekereje, bakagaragaza ko nyuma yo kwibwa amwe mu matungo bari bafite igihe yari araye mu biraro aribwo bafashe icyemezo cyo kujya barara bayiyegereje.

Twayigize Saveri wo mu Kagari ka Shyembe yagize ati: ‘’Iyi nka yanjye nemera kuyiraza mu nzu kubera abangizi, nyibatesheje inshuro ebyiri nibyo byatumye nyishyiramo imbere. Babanje kuntwara ingurube y’ibihumbi mirongo 70 aho bayintwariye noneho baza gutwara n’inka nari nsigaranye.’’

Avuga ko n’ubwo ikiraro cyayo gihari atapfa kuyirazamo kuko ngo kiri aho atabasha guhita asohokera igihe aje kuyitesha abajura bahora barekereje bashaka kuyiba akongeraho ko ndetse inararana n’ingurube 2 yasigaranye mu nzu.

Ntigashira Anselme ati: ‘’Abantu bakirarana n’amatungo ni abatinya abajura baza kuyatwara bigatuma bararana nayo ariko mu gitondo bakayasohora, iyo abantu bakwibye iminsi myinsi bituma uvuga uti reka nkaraze mu nzu nibaza nze kubumva nkabateshe.’’

Avuga ko impamvu ibisambo bidacika ari uko no mu gihe hagize ufatwa arekurwa hadaciye kabiri agahita agaruka kwidegembya mu baturage ndetse ntanigihano ahawe bigatuma ababyishoramo bakomeza kuba benshi kuko ntawe urabiryozwa by’intangarugero.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Mulindwa Prosper avuga ko mu gukemura iki kibazo hashyizwe imbaraga mu kubumbatira umutekano w’abaturage n’ibyabo ahanashyizweho irondo rigenzura ayandi agasaba abaturage gushora amafaranga mu kubaka ibiraro bikomeye byo gushyiramo amatungo.

Ati: ‘’Kuraza amatungo aho urara bishobora kugukururira kwandura uburwayi butandukanye kuko biriya ari ibisimba. Ni bashore bubake ikiraro hanze gikomeye bashyiremo amatungo kuko nta tungo rigomba kubana n’umuntu ntabwo ibyo ari byo rwose, nibatinyuke tubijeje umutekano kandi nabo bamenye neza ko biri mu nyungu zabo, ubuzima bwiza no kuruhuka nijoro.’’

Yongeraho ko zimwe mu ngamba nk’Akarere ka Rutsiro bafashe zigamije gukemura iki kibazo cy’abaturage bakirarana n’amatungo ari ugukomeza kubigisha ingaruka zabyo ndetse no kubashishikariza gukomeza kwitabira amarondo kugira ngo hakumirwe ubu bujura bw’amatungo ariko no kugira urutonde rw’abakekwaho kubukora kugira ngo bacungirwe hafi.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *