Imfungwa zavuye ku 85.000 muri 2022 zigeze kuri 89.034, ubwiyongere buri ku muvuduko ukabije
Imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda igaragaza ko ikigero cy’ ubucucike buri hejuru mu magereza kidashobora gutuma uburenganzira bw’abafungiye mu magororero bwubahirizwa uko bikwiye.

Babishingira ku kuba imibare iheruka y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, igaragaza ko abantu 89.034 aribo bafungiye mu magororero 13. Ni ubwiyongere bukabije kubera ko mu 2022, bari 85000.
Ibipimo bigaragaza ko ubucucike muri aya magororero buri ku kigero kiri hejuru ya 170%. Ikindi kigaragaza ukwiyongera kw’abantu boherezwa mu magororero ni uko nko mu 2020, yari acumbikiye abantu ibihumbi 66.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta itanga ubufasha mu by’amategeko, Kananga Andrew, avuga ko kuba abantu bafungwa nta kibazo kirimo, ahubwo icyo kwibaza ari uburyo uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Ati “Gufunga abantu cyangwa kujya kubagorora ni ngombwa. Kuba abantu bafungwa ubwabyo ntabwo ari ikibazo kuko baba bakosheje ariko ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Abanyarwanda bafite uburenganzira ku butabera buboneye. Aho niho hari ikibazo.”
“Umuntu iyo ajyanywe mu igororero, aba bantu bafite uburenganzira, aba yambuwe ubwisanzure bwo kuba iwe mu rugo ariko afite ubundi burenganzira bwo kuvuzwa, kuryama ahantu heza, afite uburenganzira bwo kurya cyane cyane ko muri iyi minsi dusigaye tuvuga kugorora.”
Kananga wari mu kiganiro kuri RBA yavuze ko ubucucike bungana gutya cyangwa ubwenda kwegera ubu bwaherukaga kubaho mu gihe ubutabera bw’u Rwanda bwaburanishaga imanza z’Inkiko Gacaca ku bantu babaga bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR), John Mudakikwa we avuga ko ubucucike buri hejuru mu magororero ari ikibazo gihangayikishije sosiyete sivile n’igihugu muri rusange.
Ati “Ni ikibazo gishingiye ku kutubahiriza uburenganzira bw’abantu baba bari mu igororero kubera ko igororero ni ahantu umuntu atwarwa hakaba ahari uburenganzira bw’ibanze agomba kuba afite. Agomba gufungwa mu buryo bwubahirije uburenganzira bwa muntu.”
Yakomeje agira ati “Rero hari ubucucike nk’ubwo ku kigero cya 170% birumvikana ko hari iby’ibanze adashobora kubona haba uburyamo, ibyo kurya n’ibindi.”
Mudakikwa avuga ko kuba abantu benshi bafunzwe bigira ingaruka mu kwita ku mibereho myiza yabo ndetse bikaba byateza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe haba kuri abo bantu bafunzwe cyangwa imiryango yabo.
Ati “Ikindi ni ikibazo gifite ingaruka mbi ku bukungu kuko leta yacu itakaza amafaranga menshi, ubu tugeze mu bantu barenga ibihumbi 80 by’abantu bari mu magororero, ni ingengo y’imari nini ibagendeho, ishobora kuba yakoreshwa ibindi bikorwa by’iterambere.”
“Ikindi bigira ingaruka ku mibereho y’abantu baba barimo hariya cyangwa imiryango yabo. Rimwe na rimwe hari abashobora guhura n’ihungabana cyane cyane baba bafunze batarakatirwa, icyaha ngo kibahame, rimwe na rimwe ukazasanga babaye abere. umuntu aba yarahungabanye.”
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yavuze ko abantu bose Ubushinjacyaha bwakira atariko bajyanwa mu magororero.
Imibare y’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka ushize bwakiriye amadosiye arenga 96, 172 mu gihugu hose. Amadosiye baregeye inkiko ni 48,901 ayashyinguwe ni 46,924.
Nkusi ati “Mpereye aha ngaha honyine, ni akazi kaba kakozwe n’ubushinjacyaha, urumva amadosiye arenga ibihumbi 48 niyo tujyanye mu nkiko andi ibihumbi 46, bamwe turabarekuye, abandi dusanga ibirego byabo nta shingiro bifite.”
Yakomeje agira ati “Kubera ko ngira ngo Abanyarwanda bamaze kugirira icyizere inzego z’ubutabera, ku buryo hari uburyo bagiye […] amadosiye yagiye yiyongera kubera ko abantu batangiye kugira n’icyo cyizere, ibyo batavugaga, ihohoterwa, ubujura n’ibindi byose bikagezwa mu butabera.”
Nkusi avuga ko atari ibyaha byiyongereye ahubwo ari ubukangurambaga bwakozwe, abantu bakamenya ibyaha bakorerwaga bakabishyikiriza inzego z’ubutabera.
Ati “Ubukangurambaga bukorwa na RIB, Polisi, natwe turabukora ubukangurambaga mu mashuri n’ahandi.”

