Kicukiro: Imodoka yarekezaga mu igaraje yafashwe n’inkongi irakongoka

Spread the love

Imodoka y’ivatiri yari irimo abantu babiri yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze imbere y’urusengero rwa Zion Temple mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi ahagana saa yine n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023.

Ababonye iby’iyi nkongi bavuze ko abamotari aribo babwiye umushoferi n’undi mugabo bari kumwe ko iri gushya bahita bayisohokamo biruka.

Habiyakare Célestin wari uhari yagize ati:“ Twe twagiye kubona tubona imodoka igeze hano tubona iri kwaka munsi yayo duhagarika umushoferi turabimubwira asohokamo yiruka tumenamo umucanga n’amata yanga kuzimya nibwo Polisi yahise itabara.”

Niyonzima Emmanuel wakuye iyi modoka mu muhanda ubwo yari irimo gushya yagize ati: “ Nabonye imodoka iri kwaka turazimya biranga biba ngombwa ko nyimanura nyizana hano hepfo kugira ngo idatwika izindi.”

Yongeyeho ko igifatwa n’inkongi bagerageje kuzimisha ibitaka n’amata umwe mu baturage bari bashungereye, yari afite ariko biranga biba iby’ubusa.

Nyir’iyi modoka utifuje ko amazina ye atangazwa yatangaje ko yari ari kumwe n’umukanishi wari ugiye kuyikora bavuye i Kagugu.

Ati “Twari tuvuye i Kagugu n’umukanishi kuko yari ifite akabazo gato.”

Yongeyeho ko iyi modoka yari ifite ubwishingizi, bityo yizeye kubona indi iyisimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *