Rusizi: Imiryango isaga 234 ibana mu makimbirane, hari n’abayamazemo imyaka 18
Mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko muri iki gihe habarurwa imiryango isaga 234 ibanye mu makimbirane, umwe muri iyi miryango uyamazemo imyaka 18 uricuza iki gihe cyose cy’impfabusa wayabayemougasaba kuyirinda kuko nta nyungu nimwe bakuyemo.

Mu buhamya abagize uyu muryango batanze nyuma y’umuganda wa Mutima w’Urugo wabereye mu Mudugudu wa Kibakure, Akagari ka Cyendajuru mu Murenge wa Giheke bagaragaje ko nta n’umwe wungukira mu makimbirane yo mu muryango
N’ubwo batifuje ko hatangazwa amazina yabo ngo n’ubwo batakibana nk’umugabo n’umugore bumva ari inshingano zabo gufasha abandi kugendera kure ibyatuma mu rugo havuka umwuka mubi binyuze mu buhamya bw’igihe batakaje.
Umugabo yavuze ko kuba mu makimbirane mu rugo ari ukwiyaturiraho agahinda n’igihombo gikabije mu buzima bw’abashakanye.
Yagize ati ” Amakimbirane yatangiye tumaranye umwaka umwe, tuyamazemo imyaka 18, ubu nashatse umugore wa kabiri.”
Avuga ko by’umwihariko abagiye gushakana bakwiriye kubwizanya ukuri kugira ngo birinde ibizabatanya bamaze kubaka urugo.
Umugore ntajya kure y’umugabo kuko amakimbirane yabasubije inyuma mu buzima ndetse byageze n’aho byari kuvamo urupfu kuri umwe.
Ati “Uretse Imana yahabaye byari kubyara urupfu, tutarayabamo twari dufite imishinga none ubu yose yarayoyotse.”
Basaba abashakanye gusubiza amaso inyuma bagasubira ku rukundo bari bafitanye bagishakana ndetse n’abitegura gushinga ingo bakabwizanya ukuri gusesuye.

Niyonsaba Jeanne D’Arc, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi, yavuze ko igikunze gutera amakimbirane mu miryango ar’ukutavuga rumwe ku mutungo w’urugo.
Yasabye abashakanye kujya baganira ku ikoreshwa ryawo buri wese akabigiramo uburenganzira nta kwikubira.
Ati “Ahanini igiteza amakimbirane mu muryango n’ukutavuga rumwe ku mutungo, turagira inama imiryango kujya baganira ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butangaza ko n’ubwo bugikora ibarura ry’imiryango ibanye mu makimbirane, kuri ubu hamaze kumenyekana igera kuri 234.
