Perezida Kagame yakebuye ibigo by’imari mpuzamahanga bikomeje gutsikamira Ibihugu by’Afurika
Perezida Paul Kagame yatangaje ko igihe kigeze ngo ibigo by’imari mpuzamahanga bivugurure imikorere, bihagarike gusumbanya abakiliya babyo no gutsikamira ibihugu byo muri Afurika.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu nama yigaga ku mavugurura y’ibigo by’imari mpuzamahanga, ngo bigirire akamaro buri wese ku isi, Fair International Financial Architecture.
Ni inama yateguwe n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna.
Iyi nama yabereye i New York, mu gihe muri uwo mujyi hateraniye Inteko Rusange ya 78 ya Loni, ihurije hamwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zisaga 145.
Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika iyo bigiye kwaka inguzanyo mu bigo by’imari mpuzamahanga, byigirizwaho nkana kuko bisabwa kwishyura inyungu iri hejuru, ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu bindi bice by’isi.
Yavuze ko ari imyitwarire idakwiriye kuko mu mahame, ibihugu byose byagakwiriye gufatwa kimwe mu gihe bihuje ibibazo.
Ati “Dukeneye gufatanya gukemura iki kibazo. Aya mafaranga y’umurengera aza yiyongera ku nyungu z’inguzanyo nazo ziri hejuru. Amavugurura y’ibigo by’imari mpuzamahanga azagirira inyungu twese.”
Ni kenshi umugabane wa Afurika wagiye winubira iyi mikorere y’ibigo mpuzamahanga by’imari bitanga inguzanyo nka IMF na Banki y’Isi.

Ubushakashatsi bwasohotse muri Kamena uyu mwaka na William Gbohoui, Rasmané Ouedraogo na Yirbehogre Modeste Some, bwagaragaje ko hagati ya 2004 na 2021, ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byishyuye inyungu y’inyongera ingana na 2,1% ku mpapuro mpeshamwenda byatanze ngo bibone inguzanyo z’amahanga, ugereranyije n’inyungu zishyuwe n’ibihugu byo mu tundi duce tw’isi.
Ubusanzwe inguzanyo z’ibigo mpuzamahanga zishingira ku bukungu bw’igihugu, umutekano w’ishoramari, icyizere abashoramari basanzwe bafitiye icyo gihugu n’ibindi byizeza ko amafaranga atanzwe azagaruzwa.
Ibyo ni na byo bishingirwaho ibihugu bihabwa amanota hakurikijwe uko ubukungu bwabwo buhagaze.
Aba bashakashatsi bagaragaza ko nka Afurika y’Epfo iyo igiye guhabwa inguzanyo mpuzamahanga, icibwa inyungu nyinshi ugereranyije na Brésil bifite amanota amwe yatanzwe n’ikigo S&P Global Ratings.
Kenya na Bolivia bifite amanota amwe ariko Kenya hari inguzanyo yahawe nyuma yo gutanga impapuro mpeshamwenda z’imyaka icumi, yishyuzwa menshi arenze ayo batse Bolivia.

Kivu24.rw
