”Yego ni byo rwose ndi umukandida udashidikanywaho kandi mwiza.” Perezida Kagame avuga ku matora ya 2024

Spread the love

Perezida Paul Kagame avuga ko aterwa ishema n’icyizere akomeza kugaragarizwa n’Abanyarwanda, ku buryo na we yumva ntacyamubuza kuzakomeza kubakorera igihe cyose azaba akibishobozwa, bityo ko ntakizamubuza kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, mu nkuru yasohowe n’iki gitangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023.

Mu nkuru yanditswe n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, Perezida Paul Kagame yagarutse ku ngingo zinyuranye, zirimo umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uwe na Perezida w’iki Gihugu Felix Tshisekedi, no ku matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganyijwe umwaka utaha.

Umunyamakuru yagarutse ku kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutorwa n’Umuryango RPF-Inkotanyi nka Chairman wawo ku majwi 99,8%.

Umunyamakuru ati “Mu maso ya benshi, ibyo bituma uzaba Umukandida w’Ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu gihe kitageze ku mwaka. Ese ni cyo bivuze?”

Umukuru w’u Rwanda yasubije agira ati “Urabyivugiye ko ari ibigararira amaso ya rubanda. Rero ni ko bimeze. Nishimira icyizere Abanyarwanda bangirira. Nzabakorera igihe cyose nzaba nkibishoboye. Yego ni byo rwose ndi umukandida udashidikanywaho kandi mwiza.”

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *