Kigali: Imiryango irenga 2809 ikeneye kwimurwa mu buryo bwihuse
Umujyi wa Kigali watangaje ko n’ubwo umaze kwimura imiryango 4230 ivanwa ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga hakiri indi miryango isaga 2809 ikeneye kwimurwa mu buryo bwihuse kugira ngo hirindwe ko haba ibiza bikayitwara ubuzima.

Ni imibare yagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Nzeri 2023, ubwo abayobozi b’Umujyi wa Kigali bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.
Imiryango irenga ibihumbi birindwi ni yo yabarurwaga mu Mujyi wa Kigali nk’ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga hazwi nk’amanegeka.
Nyuma y’ibibazo byibasiye u Rwanda byaturutse ku biza byahitanye abantu 135, bikanasenya inzu 5.963 hirya no hino mu gihugu n’ibikorwaremezo bikangirika, hafashwe ingamba zo guhangana na byo.
Muri zo harimo kwimura imiryango ituye mu manegeka ndetse no kubaka ibikorwaremezo bishobora guhangana n’imyuzure.
Kuva muri Mata na Gicurasi 2023, Umujyi wa Kigali wahise ushyira imbaraga mu kwimura abaturage bari ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko hashize igihe abaturage bimuka ariko bikwiye kwihutishwa kurushaho.
Yagize ati “Bamaze iminsi bimuka ariko uyu munsi turabibutsa ko ya mvura twababwiraga yatangiye kugwa kandi iri kugwa nabi kurusha uko twabikerezaga.’’
Kugeza ubu, imiryango 4230 ni yo imaze kwimura kuva muri Mata na Gicurasi, ivanwa ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Rubingisa yakomeje agaragaza ko imiryango ikeneye kwimurwa byihutirwa ari 2809.
Ati “Iyi yiganje muri Gatsata na Gisozi mu Karere ka Gasabo.’’
Yavuze ko inzu zishobora kujya mu manegeka bitewe n’uburyo zubatswe. Ati “Inzu igihe itakorewe ubudahangarwa bisaba ko natwe tugira ibyo duhuza. Birasaba ko natwe duhora turi masho.’’
Yavuze ko imvura yaguye mu gihe Umujyi wa Kigali umaze igihe ukora ubukangurambaga mu gusaba abaturage kwimuka no kuva mu manegeka.
Ati “Mu mezi yo muri Gicurasi hari abo twatunguye ariko dutangiye ubukangurambaga, twababwiye kwitegura. Mu kwitegura harimo kwimuka n’aho abana bakwiga.’’
Yavuze ko urebye igihe abaturage babwiwe ko bagomba kwimuka batatunguwe ahubwo ’batinze’.
Ati “Ibyago byatugwiririye nk’inzego za Leta ntabwo twakongera kwemera ko bitubaho. Nubwo twagize ibyago hakagira abaducika, hari ahandi inzu zaguye mu Gitega. Niba twabonye ibyabaye, ntitwakongera gutinda n’isegonda rimwe ngo umuntu akize amagara ye.’’
Ibikorwa byo kwimura abaturage biracyakomeje mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu kwirinda ko hari abaturage bakongera gutakaza ubuzima.
Yavuze ko hari abatangiye kwimuka kandi bikwiye ko n’abandi bumva ko ari ku “bw’amagara yabo.’’
Imvura yaraye iguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023, yahitanye abantu bane bo mu muryango umwe ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Iyi mvura kandi yagurukanye ibisenge by’inzu esheshatu ndetse hari n’izaguye zirimo n’iyagwiriye abantu bikabaviramo gupfa.
