Rubavu: Nyuma yo gusakarirwa inzu arasaba no gufashwa kwifasha

Spread the love

Ntacyombonye Daflose utuye mu Murenge wa Busasamana mu Kagri ka Makoro mu mudugudu wa Kamuzamuzi arashimira abafatanyabikorwa Duhumurizanye Iwacu Rwanda wamufashije kubona isakaro ry’inzu asanzwe atuyemo agasaba ariko ko yanashyirwa mu zindi gahunda zitandukanye zigamije gufasha abaturage kwivana mu bukene kugira ngo nawe afashwe kwifasha.

Ibi yabisabye kuri uyu wa 24 Nzeri 2023 ubwo yasurwaga n’Umufatanyabikorwa Duhumurizanye Iwacu Rwanda uri kumwe n’Ubuyobozi bw’Umurynago FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kureba aho iyi nzu igeze ndetse n’imirimo isigaye mu gikorwa cyo kumusanira iyi nzu.

Yagize ati:’’Nari ndi ahantu hafi birenze, naranyagirwaga imvura ikanyica kuko inzu yanjye amabati yose yari yaratobaguritse, iyo imvura yagwaga ntaho wari uri bwikinge ariko urabona ko bayinsakariye. Nonese njyewe nyweye n’amata sinaba meze neza? Umuntu wanyoye amata hari inzara yamufataho? Nanjye bampaye inka byaba ari byiza kurutaho.’’

Ashima ubufasha akomeje guhabwa akagaragaza ko n’ubwo agenda agera mu za bukuru nawe agerageza gukora kugira ngo agire icyo yigezaho agasaba gukomeza kunganirwa n’Ubuyobozi ndetse n’abandi bagira neza.

Kagame Alain, Umuhuzabikorwa wa Duhumurizanye iwacu Rwanda mu Karere ka Rubavu avuga ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage aho ku ikubitiro batoranije uyu muryango bakawugenera itungo rigufi ndetse n’isakaro akongeraho ko ibi bikorwa bitagarukiye kuri uyu gusa ahubwo bizanakomereza ku bandi batishoboye.

Yagize ati: ‘’Nk’umuryango ukorera mu Kigo cy’Urubyiruko muri aka Kagari ka Makoro natwe twifuje gutanga umusanzu mu kuzamura Umudugudu w’icyitegererezo dufasha abatishoboye kugira ubuzima bwiza binyuze mu gukemura bimwe mu bibazo bikibabangamiye, twanamuhaye intama kugira ngo imufashe kubona agafumbire ndetse hari n’umwana w’umuturanyi muri uyu Mudugudu wari waracikirije amashuri turimo gufasha kurisubiramo. Ibikorwa nk’ibi bigamije guhindurira abatishoboye ubuzima tuzabikomeza.’’

Yongeraho ko ibikorwa byo gusanira uyu muturage bitagarukira ku isakaro ry’inzu abamo gusa ahubwo bazamufasha no kuyihoma neza, kuyikinga ndetse no kumwubakira igikoni cyo gutekamo kugira ngo iyi nzu itazongera guhita yangirika.

Umyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo Nzabonimpa Deogratias avuga ko uyu muryango wafashijwe gusakarirwa iyi nyubako ku bufatanye n’abafatanyabikorwa akagaragaza ko n’ubwo wabonye iri sakaro uzakomeza gukurikiranwa kugira ngo nawo abashe kwiteza imbere.

Yagize ati: ‘’Hari umubyeyi uyu munsi wafashijwe gusakarirwa inyubako ye yabagamo mu rwego rwo kumufasha kugira imibereho myiza ariko nk’uko mubivuga inyubako ni icyo uyiririyemo, kubufatanye n’abafatanyabikorwa tuzakomeza kumwitaho muri gahunda zindi zisanzwe kuko iyi ngiyi yari intambwe ya mbere.’’

Yibutsa abaturage bafashwa kutumva ko ubufasha buzahoraho ahubwo bakemera ko mu gihe hari aho ubufasha bahawe bugize aho bubavana bajya bafatiraho mu gukomeza kwiteza imbere bagatanga umwanya kugira ngo hafashwe abakiri inyuma kurutaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko hakurikijwe ibarura riheruka mu Karere kose habarurwa imiryango igera ku 120 bukongeraho ko ariko bigoye kwemeza uyu mubare nka ntakuka kubera abimukira baza kuhashakishiriza imibereho baturutse mu tundi Turere bituranye.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *