Hakebuwe abayoborwa n’abarangamutima n’ubusinzi mu gutanga indahiro ku bashakanye mu mategeko.
Mu gihe hashize iminsi abantu batandukanye basezerana imbere y’amategeko bakabizanamo amarangamutima akabije ndetse no gutebya bijyana n’ubusinzi, bamwe mu baturage baragaraza ko iyi myitwarire idakwiriye umuntu ugiye kurushinga ndetse no kudaga agaciro ibirango by’Igihugu baba bagiye kurahiriraho.

Aba baturage bagaragaza ko ibi bikorwa bidakwiriye ndetse ko akenshi usanga hari n’ababiterwa n’ubusinzi bukabije bagasaba ko hajya habanza kugenzurwa niba abagiye gusezerana bameze neza byuzuye kugira ngo iri sezerano naryo rizagire agaciro mu mibanire yabo.
Ati: “Hari uko umuntu aba akwiye kwitwara, akubaha Abayobozi bagiye kumusezeranya kandi imbere y’abantu nyine umuntu akiha icyubahiro ndetse akubaha n’ibendera ry’Igihugu. Umuntu aba ukwiye gukora andi marangamutima mbere cyangwa nyuma yo kurangiza gusezerana.’’

Umunyamantegeko Maurice Munyantwari avuga ko amasezerano yo gusezerana ari kimwe n’andi yose bityo uyakora agomba kuba ameze neza kugira ngo azagire agaciro akibutsa ko mu gihe agaragaje imyitwarire ishobora no kuba ishingiye ku businzi aba akwiye guhita ahagarikwa akanibutsa abayakora kubaha ibirango by’Igihugu.
Ati: “Imwe mu ngingo ituma amasezerano agira agaciro ni uko uyakora agomba kuba afite ubwenge bukora neza, ubwo rero mu gihe umuntu agiye gusezerana ku Murenge yasinze binagaragazwa n’imyitwarire idasanzwe aya masezerano aba akwiye guhita ahagarikwa ariko nanone birimo no gutesha agaciro Ibirango by’igihugu abantu bakajya gusezerana bazi ko ririya bendera abantu bakwiye kuryubaha.”
N’ubwo hari amategeko ateganya uko amasezerano y’abashakanye akorwa hari abasaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gushyiraho amabwiriza agenga uko aya masezerano akorwa n’imyitwarire iboneye ikwiye kugenga abagiye kuyakora kugira ngo hirindwe iyi myitwarire imaze iminsi igaragara ku bantu batandukanye.

Kivu24.rw
