DRC: UN yasohoye icyegerenyo gishinza u Rwanda gufasha M23 ndetse na DRC gukorana na FDRL
Icyegeranyo cyaraye gishyikirijwe Inama nkuru ya ONU kivuga uko impande zompi zihanganye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagiye zinyuranya n’amasezerano yo guhagarika intambara yasinywe mteweko igikumu muri Werurwe 2023.

Hejuru y’ibi, iki cyegeranyo kigaragaza uburyo igisirikare cy’u Rwanda gifasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikari cya Congo, nuko igisirikari cy’u Burundi cYafashije icYa DR Congo mu buryo butari mu rwego rw’ingabo za Afrika y’Uburasirazuba zari zoherejwe muri icyo Gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Iki cyegerenyo kandi gishinza igisirikare cya DR Congo gukorana n’imitwe itandukanye irimo na FDLR”ndetse no mu gushinga iyindi mitwe ya gisirikari yo kuyifasha mu rugamba rwo kurwanya M23 na RDF.
Ni mu gihe u Rwanda rurahakana ko nta ruhare rufite mu bibera muri Congo ndetse Leta y’u Burundi nayo ikavuga ko nta ngabo yigeze yohereza muri DRC rwihishwa.
Icyegeranyo kivuga ko M23 yatorejwe i Gako mu Rwanda
Iki cyegeranyo kivuga ko kuva muri Gicurasi kugera muri Kamena 2023 ingabo za M23 zahawe inyigisho mu kigo cy’inyigisho za gisirikari cy’u Rwanda (RDF Military Academy) kiri i Gako mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’izi mpuguke sishingiye ku makuru zahawe ndetse n’iperereza zakoze.
Iki cyegeranyo kivuga ko hari ingabo za RDF zavuye muri batayo [bataillons/batalions] 4 zitandukanye zoherejwe muri teritwari ya Nyiragongo, Rutushuru na Masisi” hakiyongeraho ingabo n’intasi zigera kuri 250 zigizwe n’abahoze ari abasirikari ba FDLR ubu bakorana n’ubutasi bw’igisirikari cy’u Rwanda (Rwanda Defence Intelligence Department, DID)”.
Mu bihe bitandukanye u Rwanda ntirwahemye kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibikorwa by’umutwe wa M23 ndetse na M23 ikomeza kuvuga ko nta nkunga n’imwe Igihugu cy’u Rwanda kigeze kiyetera mu rugamba ihanganyemo na Leta ya DRC.

DRC ikorana n’imitwe irimo na FDRL
Izi mpuguke za ONu zigaragaza ko zabonye ko Leta ya Congo yakoranye n’imitwe itandukanye nk’ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya M23.
Iki cyegeranyo kandi cyerekana ko Leta ya Congo yagize uruhare mu gushinga ihuriro Volontaires pour la défense de la Patrie (VDP) mu mpera za Nyakanga 2023 mu rwego rwo gukwepa ibirego by’uko yaririmo gutegura ibitero binyuranije n’amasezerano y’amahoro hagati ya FARDC na M23”.

Uburyo igisirikare cy’u Burundi gifasha DRC
Iki cyegeranyo kandi kivuga ko ingabo 1070 z’igisirikari cy’u Burundi (FDNB), zambaye impuzankano y’igisirikare cya Congo, binjiye rwihishwa mu muhanda wa Sake-Kitchanga mu rwego rwo gukingira teritwari ya Masisi ibitero bya M23 na RDF, ziri kumwe na FARDC na Wazalendo aho kandi uku koherezwa kutari mu rwego rw’ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba.
Ibiro bikuru by’igisirikare cy’ u Burundi cyabwiye izi mpuguke ko FDNB nata ngabo yigeze yohereza muri Kivu y’Amajyaruguru mu nzira itari iyo mu rwego rw’ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba. Ni mugihe kandi Abayobozi batandukanye bo mu gisirikari cya Kongo nabo bazibwiye ko nta masezerano yo gukorana hagati y’igisirikari cya Congo n’u Burundi bazi.
