Hamas: Abanyapalestine bari muri Libani bashyinguye Umuyobozi wa Hamas wahiciwe na Israel
Impunzi z’Abanyapalestine baturutse hirya no hino mu gihugu zunamiye umuyobozi mukuru wa Hamas, Saleh al-Arouri.
Mu gihe isanduku ya Saleh al-Arouri yashyingurwaga mu irimbi rya Martyrs mu nkambi y’impunzi ya Shatila mu murwa mukuru wa Libani, umusaza yabonye ibintu bisanzwe bimenyerewe byongera kuba.

Ati: “Muri buri gihe cy’amateka ya Palesitine, tugira Abayobozi bazamuka hanyuma bagapfa. Tuzagira benshi mu bihe biri imbere. Ni uruhererekane,” ibi bikaba byavuzwe n’uyu mugabo utatangaje izina rye.
Al-Arouri yari Umuyobozi wungirije wa Hamas akaba n’umwe mu Bayobozi bakuru muri uyu mutwe wishwe kuva intambara ya Isiraheli yatangira i Gaza ku wa 7 Ukwakira. Abanyapalestina barenga 23.000 muri Gaza bishwe kuva icyo gihe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Isiraheli ntabwo yigeze ifata ibyemezo by’igitero cy’indege zitagira abapilote mu gace gatuwe cyane kayobowe n’umutwe witwaje intwaro muri Libani witwa Hezbollah, aho al-Arouri yiciwe; Ariko Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri iki Gihugu aherutse gusezeranya ko azica buri murwanyi wagize uruhare mu gitero gitunguranye cya Hamas ku birindiro by’ingabo za Isiraheli ndetse no ku baturage cyo ku wa 7 Ukwakira 2023. Abasesenguzi bavuga ko igitero cya Beirut gifite ibimenyetso byerekana ibikorwa bya Isiraheli.

Al-Arouri yari umwe mu bantu barindwi bishwe, barimo byibuze abandi bayobozi babiri ba Hamas ndetse n’abayoboke babiri bo muri Jama’a Islamiya, ishyaka ryo muri Libani rigendera ku mahame ya kisilamu.
Bose bizihijwe nk’abamaritiri mu muhango wo gushyingura al-Arouri.
“Imana ibarinde. Arouri ni umumaritiri ”, ibi bikaba byavuzwe na Somaya al-Faour w’imyaka 55, Umunyapalestine utuye mu majyepfo ya Libani.
Ati: “Abanyapalestine babayeho mu bwicanyi bwinshi bwa Isiraheli muri Libani no muri Gaza. Ariko Imana iduha icyubahiro iyo dupfuye. ”
Al-Faour yari mu bihumbi by’impunzi z’Abanyapalestine bitabiriye umuhango wo gushyingura al-Arouri, mu ngendo zateguwe na Hamas n’indi mitwe ya politiki.

Abanyapalestine bari hagati ya 250.000 na 300.000 baba muri Libani kuva ababyeyi babo na basogokuru barirukanywe mu Gihugu cyabo mu gihe cyo gushinga Isiraheli mu 1948 – igikorwa cyiswe “Nakba” cyangwa “Akaga’’.
Mu muhango wo gushyingura ku mugoroba wo ku wa kane, benshi muri bo basezeranyije ko batazigera bareka ubushake bwabo bwo guharanira gutaha.
