Musanze: Umuryango w’abantu 7 uba mu nzu ishobora kuwugwaho isaha n’isaha
Umuryango wa Hagenimana Faustin wo mu Karere ka Musanze ndetse n’abaturanyi bawo baratabaza Ubuyobozi kugira ngo bafashwe kubona aho bakinga umusaya mu gihe inzu bagerageje kwishakamo yenda kubagwaho kuko isigaye ifashwe n’inkingi ziyiteze.

Hagenimana Faustin avuga ko we n’umuryango we bakomeje gukora uko bashoboye ngo barebe ko bakwibonera ubushobozi bwo kwigondera aho kuba ariko bikaba byarabananiye aho no kubona ibibatunga biba bitaboroheye.
Ati: “Ikibazo cyacu ni ubukene, iyi nzu kuyibamo ni uguhumiriza kuko natwe dutekereza ko isaha n’isaha dushobora kujya kubona tukabona ituguyeho kuyitega inkingi ni uko nabonye igiye kugwa kandi ntarabasha kubona ubushobozi bwo guhita nyivugurura.’’
Umugore we yungamo ati: ‘’Twumva ikatse tukaza hanze, tukarara twicaye hano hanze, imvura iragwaga nyinye, iyo iguye tukabona amazi gareze hamwe twibumbira hamwe ahadatura nyine amazi akatugeraho tukihangana n’ubwo cyaba ari ikirago turyamaho tugahagarara hamwe.”
Kimwe n’abaturanyi babo bavuga ko nta bushobozi bwo kwiyubakira bafite basaba Ubuyobozi kubafasha kubona aho gukinga umusaya n’ubwo haba hato aho kugira ngo isaha ni isaha izabagweho ihitane bagize umuryango ntawe usigaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Clodien yabwiye BTN TV ko hagiye kwegeranywa amakuru y’ibibazo by’uyu muryango kugira ngo nk’Ubuyobozi turebere hamwe icyo wakorerwa kugira ngo ubone aho kuba haboneye kandi hadashyira ubuzima bwawo mu kaga.
Ati: “Biribuze gusaba ko nsaba amakuru bagashaka uyu Faustin bakareba impamvu n’umwihariko we kugira ngo tumenye niba hari igikwiye gukorwa kuri we. Birashoboka ko umuntu yava mu cyiciro kimwe koko aho kugira ngo azamuke agasubira hasi.Niyo mpamvu navuze ngo icyo kigomba kwitabwaho.’’
Uretse kuba uyu muryango usaba kubakirwa mbere y’uko iyi nzu utuyemo iwugwaho ikawuvutsa ubuzima, unavuga ko aha utuye hagonzwe n’umuhanda bakaba barabaruriwe umutungo bari biteze ko ingurane izabafasha kubona ahaboneye ho gukinga umusaya ariko bakaba barahebye.
Kivu24.rw
