Nyamasheke: Haravugwa amakimbirane ashingi ku gusamira muri gahunda zo kuboneza urubyaro
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Rangiro uhana imbibe n’uwa Cyato bavuga ko gusamira muri kuri gahunda zo kuboneza urubyaro byabakururiye amakimbirane mu miryango kugeza ku rwego rw’uko hari n’abo ingo zabo zasenyutse bagasaba ko harebwa neza ikibazo kiri mu buryo busanzwe bwifashishwa.

Aba babyeyi bagaragaza ko nyuma y’uko abagabo babo babonye batwite kandi bari baritabiriye gahunda zo kuboneza urubyaro hari abananiwe kubyakira cyane ko babaga batifuza guhita bongera kubyara bagafata icyemezo cyo guta ingo.
Mukandayisenga Vestine yagize ati: “Nitereresheje agashinge k’imyaka 3 none dore mfite inda kandi ureba nyine mfite n’umwana w’uruhinja. Naramubwiraga ngo ndatwite akambaza ngo iyo nda se wayikuyehe kandi uba muri ONAPO, narinze mbyara umugabo atarabyiyumvisha kuko atari yiteguye kongera kubyara kuburyo n’isume ari njyewe wayiguriye.”
Bongeraho ko hari n’abo birangira batandukanye n’abagabo babo rimwe narimwe bitewe no gutekereza ko badashyira mu bikorwa ibyo baba bumvikanye.

Umutesi Marie Laurentine, Impuguke mu bijyanye no kuboneza urubyaro mu Bitaro bya Bushenge avuga koi bi bintu bibaho gake cyane akavuga ko hari ubwo bibaho kubera impamvu zitandukanye cyane ko no ku miti haba handitseho ko hari ubwo bibabishoboka kuri 1 ku 1000.
Ati: ‘’Ni ibintu bishoboka ariko ku gipimo gito cyane bishoboka, kubo byabayeho ntabwo yavuga ko muganga yamubeshye kuko bisanzwe bizwi ko hari bake cyane bibaho ariko ntanubwo uwo byabayeho yakwirengagiza ko hari abandi byagenze neza ndetse ari nabo benshi.’’
Asaba abo byabayeho bagasamiri muri izi gahunda zo kuboneza urubyaro kutabigira urwitwazo ngo babuze abandi kwitabiri izi gahunda kuko abasama ari bake cyane ku kigero kiri munsi ya 1/1000.
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyamasheke ubwitabire mu kuboneza urubyaro buri ku kigero gisaga 56,69% baboneje urubyaro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024.
Kivu24.rw
