Rutsiro: Ni iki cyafashije Ikigo Nderabuzima cya Kayove guhiga ibindi?
Ikigo Nderabuzima cya Kayove mu karere ka Rutsiro kiravuga ko Ubunararibonye, gukorera hamwe, babikesheshe imiyoborere myiza ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika ari byo bikomeje gutuma bakomeza kwegukana ibikombe by’indashyikirwa mu mitangire ya service.
Ibi byagarutseho n’Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Kayove Dr. Iyakaremye Venant ubwo bari mu gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho cyane muri iki gihe cy’imyaka ibiri n’igice kiri ku rwego rw’inyashyikirwa nk’uko byemejwe na Comité de Pilotage y’Akarere ka Rutsiro bashingiye ku bikombe bagiye bahabwa n’inzego zitandukanye muri gahunda y’imitangire ya Serivisi inoze.

Bimwe mubyo bishimira bagezeho ndetse banaherewe ibikombe by’indashyikirwa harimo kuba barabaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu mu gushyiraho ibikorwaremezo byorohereza abafite ubumuga birimo inyubako zifite inzira zorohereza abafite ubumuga, ubwiherero n’ ibindi nkuko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Ubumuga bugatanga icyemezo cy’ishimwe kuri iki kigo nderabuzima.
Hari kandi no kuba Kuba Ikigo nderabuzima cya Kayove cyarabaye indashyikirwa mu kurwanya SIDA mu Gihugu no mu Ntara y’Uburengerazuba nk’uko byagaragajwe na RBC babifashijwemo n’imikoranire myiza bagirana n’abajyanama b’ubuzima maze bigatuma na Minisiteri y’Ubuzima, nayo ibaha igikombe cy’indashyikirwa.
Ikigo nderabuzima kandi cyishimira harimo Kuba ari cyo mu Karere cyabaye indashyikirwa muri gahunda yiswe “IJWI RY’UMURWAYI BINYUJIJWE MU IJWI RY’UMUTURAGE MU BIMUKORERWA” Aho bahawe ibihembo n’umufatanyabikorwa mu Buzima INGOBYI ACTIVITY kubera uburyo bita ku barwayi kandi bakagerageza kubaha serivisi nziza ntakubahutaza.
Uwimana Devotha ni umwe mu baturage twasanze yaje kwivuriza kuri iki kigo Nderabuzima cya Kayove we na mugenziwe Harerimana Pascal bavuga ko ukigera kuri iki kigo nderabuzima wakirwa neza ugahabwa Serivisi vuba kandi neza, ibi bituma abarwayi batabyiganira kwa muganga kandi ugasanga mu isizumiro birihuta ku buryo buri wese ataha anyuzwe.

Dr Venant Iyakaremye Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kayove yavuze ko ubunararibonye no kumenya gukorana n’abandi kandi bagakora nk’ikipe imwe ari byo byabashoboje kwesa Imihigo ikindi kandi bakabikesha imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika bashimira cyane uburyo adahwema guteza imbere Abanyarwanda by’umwihariko mu buzima.
Yagize ati: “Gukorana neza n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa kimwe n’inzego zose zifite aho zihurira n’ubuzima nibyo byatumye tuba indashyikirwa, niyo mpamvu nsaba abaturage gukomeza kwitabira serivisi z’ubuzima zirimo kwirinda indwara, kwivuza kare igihe barwaye ndetse no guteza imbere ubuzima muri rusange. Turasaba kandi n’Ubuyobozi gukomeza kutuba hafi no kuduha imbaraga z’ubushobozi nk’uko basanzwe babikora ariko bikiyongera kurushaho.”
Ikigo nderabuzima cya Kayove cyubatswe mu mwaka w’I 1936, kikaba cyakira abarwayi basaga 150 ku munsi, kubera urwego iki kigo nderabuzima kimaze kugeraho ndetse no kuba kimaze igihe abenshi barimo n’abaganga bakifuza ko cyagirwa ibitaro by’ Akarere byunganira ibya Murunda kuko aribyo Bitaro bikuru byonyine bibarizwa muri aka Karere.


Ndungutse Abdoulkarim. Kivu24.rw
