Rubavu: Uburangare bwa ba Gitifu butumye Utugari tumara igice cy’umwaka nta bendera

Spread the love

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe haravugwa Utugari tumaze amezi asaga 6 tutagira amabendera ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwo buvuga ko bitagombye kumara iki gihe cyose atarasimbuzwa bukemeza ko byatewe n’uburangare bw’abatuyoboye.

Abaturage baganiriye na kivu24.rw bavuga ko ku ikubitiro aya mabendera yari ahari ariko nyuma yo kwangirika akaba atarigeze asimburwa bakemeza ko kuba adahari bidatanga isura nziza kuko bishobora no gutuma ibi Biro by’Akagari bifatwa nk’urugo rusanzwe rw’umutrage kandi hatangirwa serivisi.

Manishimwe Daniel utuye mu Kagari ka Kinyanzovu yagize ati: “Nicyo kibazo kuba ridahari kuko n’uhanyuze ashobora kugira ngo ni inzu y’umuturage aho ni uruhare rw’Abayobozi kugira ngo bazarigarure risubireho. Kuba ridahari mbifata nk’aho ari uburangare bw’Abayobozi kuko nyuma y’uko rimaze gusaza batazanye irindi.”

Akagari ka Kinyanzovu ni kamwe mu tumaze igihe kitari gito nta bendera gafite, uretse kuba gakorera mu nyubako ishaje kanafite isuku idahagije(Photo Kivu24)

Mugenzi we utarashatseko amazina ye atangazwa yagize ati: “Umuntu uhagenda kugira ngo amenye ko hano ari Akagari ka Kinyanzovu cyangwa se ari Akagari ni uko rino darapo ryaba ririho noneho ritariho ntabwo yamenya ko ari Akagari ubu rero kuko ryatwawe n’umuyaga turi gusaba kugira ngo ryongere risubizweho.’

Aba baturage kimwe na bagenzi babo basaba ko aya mabendera yagombye gushyirwa aho yagenewe kugira ngo ajye afasha abantu gutandukanye inzu zikorerwamo n’Ubuyobozi n’izituwemo n’abaturage.

Umuyobozi w;Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper avuga ko kuba ya mabendera atarasimbuzwa bifitanye isano n’uburangare bwa ba Gitifu(Photo Kivu24.rw)

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper yemeranya n’aba baturage ko kuba aya mabendera yaratinze gusimbuzwa ari uburangare bw’abayoboye utu Tugari akemeza ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa kugira ngo gikemurwe mu buryo bwihuse.

Ati: “Ntabwo byemewe ntacyo babuze kuko Akagari siko kigurira ibendera. Ambendera bayahabwa n’Akarere kandi n’Akarere ntikigegeze kabura Amabendera naho tuyakura ahorayo, rero yaba ari uburangare twakurikirana kuko ikigo cya leta kigomba guhora gifite ibirango by’Igihugu kuko ubundi natwe turabikurirana ariko kumva hashize icyo gihe cyose byo biradutunguye kuko natwe dukora ubugenzuzi igihe tugize icyo tubona kigahita gikosorwa ubwo rero aho ngaho naho turaza kubikurirana bihite bikosorwa ako kanya.”

Akagari ka Busigari nako nta bendera gafite ndetse nta n’ikigaragaza ko hakorera urwego rwa Leta (Photo Kivu24)

Ubwo Kivu24.rw yasuraga Umurenge wa Cyanzarwe yasanze Utugari twa Busigari, Kinyanzovu na Rwangara two mu Murenge wa Cyanzarwe kuri 7 tuwugize tudafite amabendera; Ni mu gihe Akarere ka Rubavu kuri ubu katagaragaza umubare wa nyawo w’Utugari ndetse n’izindi nyubako zikorerwamo n’Ubuyobozi zidafite ibirango gusa kakizeza gukemura iki kibazo.

Akagari ka Rwangara nako nta bendera gafite ndetse nako umwanda ni wose ku nyubako gakoreramo (Photo Kivu24.rw)

Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *